Inkuru itugezeho mu kanya dukuye ahantu hizewe nuko abasilikare mirongo itandatu ba RNC /P5 bayobowe na Col.Richard ku munsi wejo basesekaye mu birindiro bya FDLR biri ahitwa MAKOMAREHE nimuri Teritwari ya Rucuru muri Kivu y’amajyaruguru
Ababonye aba barwanyi ngo bakaba bageraga muri mirongo ine na batatu abandi bakaba baragiye bicwa ruhongohongo n’umutwe wa Mai Mai NDC NDUMA NDUMA uyobowe na Gen. Gido.
Ababonye aba barwanyi ngo bafite ihungabana ryinshi kubera ibitero byinshi byabagabweho muri byaba barwanyi kandi uwungirije uyu Col.Richard wari uyoboyr iyi kipe y’aba barwanyi ni uwitwa Capt.Ntare murumuna wa Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa n’uwitwa Lt. Kazigaba Didier, umuhungu wa Kazigaba Andre uba muri Mozambique inkingi ya mwamba mu bashinze RRM na Callixte Sankara ubu ufungiwe mu Rwanda.
Ibi bibaye kandi mu gihe iri ihuriro rya P5 ryamaze gucikamo ibice bibiri aho igice kimwe cya FDU INKINGI, PDP IMANZI na PS IMBERAKURI igice cya Me.Ntaganda byagiye kuruhande bikifatanya na FDLR na RUDI URUNANA igice gisigaye cya RNC ari nacyo gishigikiwe n’u Bugande kikaba cyariyemeje gukora cyonyine.
FDU INKINGI, PDP IMANZI na PS IMBERAKURI igice cya Me.Ntaganda ishami ryacyo rya gisilikare rikaba rikuriwe na EX.FAR Maj.Ir NTILIKINA Faustin ubu akaba arikwirirwa mu bihugu bya SADEC ashaka inkunga zo gushyigikira abarwanyi be babarirwa ku mitwe y’intoki.
Tugarutse kuri FDLR umwe mu basilikare ba MONUSCO tutatangaza amazina ye ku bw’umutekano we yatangarije rwandatribune.com ko kuba RNC, P5 bishyize hamwe na FDLR bihaye icyerekezo ingabo za FARDC zo kurandurira hamwe iyi mitwe yose y’abanyamahanga irwanirai ku butaka bwa Congo.
Hashize imyaka 25 umutwe wa FDLR urwanira ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamwe mu bawugize bakaba bakekwaho ibyaha by’intambara ndetse ukaba urimo benshi bakoze Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ukaba uyobowe na Gen.Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor.