Amahoro mu gace ka Beni n’inkinzozi ariko tuzabigeraho,inzira n’ubwo ari ndende Gen.Bgd Ekenge Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru
Igisirikare cya Kongo, FARDC, cyatangaje ko kuva mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2014 ,abasilikare 2000 aribo bamaze kuburira ubuzima mu mirwano ibahanganishije n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Beni.
Jenerali de brigade Sylvain Ekenge, Umuvugizi w’igisilikare cya FARDC muri Kivu y’amajyaruguru ,yabwiye itangazamakuru ko,abo basilikare benshi baguye mu bikorwa bya gisilikare bigamije kurandura Umutwe witwaje intwaro w’abagande wa ADF/NALU .
Uyu muvugizi yavuze ko hamaze gutabwa muri yombi abaturage 145,bakekwa gukorana n’uyu mutwe w’intagondwa ushingiye ku mahame ya Kiyisilamu,bata no muri yombi abarwanyi bagera ku ijana,muri abo barwanyi bafashwe harimo abavuka iBeni,Butembo,no mu mijyi ikomeye ibarizwa muri Kivu y’amajyaruguru.
Jenerali de Brigade Sylvain Ekenge yumvikanishije ko amahoro muri Kivu ya Ruguru akiri kure nk’izuba aho agira ati: “kubona amahoro mu buryo bwihuse biracyari kure nk’izuba gusa tuzabiharanira,ariko ntimwibagirwe ko iyi ntamabara imaze igihe kirekire,tugomba guharanira amahoro,n’ubwo hari imbogamizi nyinshi.
Umutwe wa ADF umaze imyaka 30 k’ubutaka bwa Congo,urimo abarwanyi b’Abayisilamu bakomoka muri Uganda,bakaba bari bafite icyifuzo cyo guhirika ubutegetsi bwa Uganda,umuryango w’Abepiskopi Gatolika muri Congo,watangaje ko byibuze abasivili barenga 6000 bamaze kwicwa na ADF NALU.
Mwizerwa Ally