Lt.Gen MUDACUMURA Sylvestre Komanda wa FDLR/FOCA amaze kugwa mu mirwano mu gitero yagabwaho n’umutwe w’Abakomando wa FARDC uzwi ku izina rya Hibou.
Mu rukerera rw’uyu munsi kuwa 18 Nzeri 2019 mu masaha ya saa kumi za mu gitondo nibwo ingabo z’abakomando bibumbiye muri Operation Zokola 2 bagabye igitero gikomeye mu birindiro bya FDLR babashije guca murihumye umutwe udasanzwe wa CRAP ukuriwe na Col.Ruhinda babasha kugariza ibirindiro bya FDLR.
Nkuko k’umunsi w’ejo twabagezagaho inkuru ya rwandatribune.com ivuga ko hari inama yateranyije FDLR n’indi mitwe yayigumuyeho mu gihe iyo nama yahumuje ejo saa kumi n’ebyiri ntacyo igezeho iyi mirwano yabereye ahitwa i Kiringa, ni muri Lokarite ya Makomarehe, Gurupoma ya Bukoma Zone ya Rutchuro.
Uyu munsi mu gitondo cya kare nibwo ingabo za FARDC zabashije kumenera mu mirongo y’abarwanyi ba FDLR zibasha kwinjira neza aho Gen.Mudacumura yaraherereye zihita zimumishyaho urufaya rw’amasasu ahita yitaba Imana mu bandi barwanyi Rwanda tribune yamenye harimo Col.Serge wari umunyamabanga we, Maj.Gaspard wari Chef Escort we n’Umunyamabanga wihariye wa FDLR Col.Soso Sixbert.
Abandi cumi na batanu bafashwe mpiri imirwano iracyakomeje ntituramenya umubare nyawo wabaguye mu mirwano.
Igisirikare cya Kongo (FARDC) kibinyujije Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu cyemeje iby’urupfu rwa Mudacumura.
Lt.General Mudacumura yari muntu ki?
Lt.Gen Mudacumura yavutse mu wa 1954, avukira mu cyahoze ari Kimini Kibirira ubu ni mu Karere ka Ngororero,Intara y’Uburengerazuba yize amashuri ya gisilikare muri the leadership academy of the armed forces in Hamburg mu gihugu cy’uBudage.
Mu mwaka wa 1994, Mudacumura Sylvestre yari afite ipeti rya Majoro akaba ari umwe mu basilikare bakomeye barindaga Perezida Juvenal.
Mudacumura yageze muri FDLR mu wa 2003 avuye I Kamina mu gikorwa n’abasilikare ba FDLR barwanaga ku ruhande rwa Joseph Desire Kabila akaba yaraje gusimbura Col.Munyandekwe ahita ahabwa inshingano zo kuyobora ingabo za FDLR zitwa FOCA kugeza ubu andi makuru twabashije kumenya nuko Umuryango we uba mu gihugu cy’ubudage.
Lt.Gen Mudacumura akaba yari yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’urukiko rwa ICC ndetse n’Igihugu cya Leta z’ubumwe z’Amerika cyamushiriyeho ibihano.
Mwizerwa Ally