Amakuru dukesha Umuvugizi w’Umusigire wa Operasiyo Zokola 1 Liyetena Anthony Mwalushayi mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune,yavuze ko habaye gutana mu mitwe hagati y’abatyrage n’Inyeshyamba za Mai Mai Candayira yo mu bwoko bw’abandandi bane muri izo nyeshyamba baricwa ,ubu bushamirane bukaba bwatewe n’agahinda k’abaturage aho bashinja izi nyeshyamba ubusahuzi no gufata abagore ku ngufu.
Iyi midugararo yabereye muri Teritwari ya Lubero,Gurupoma ya Vinjo,Umudugudu wa Itendi.ubusanzwe izi nyeshyamba zari zarashizweho n’abaturage mu rwego rw’ubwirinzi no guhasha umutwe wa FDLR,zikaba zakoranaga n’ingabo za Leta FARDC ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze bwo muri ako gace.
Mu bishwe kandi haravugwamo Umuyobozi w’uyu mutwe Naboti nkuko byemezwa na Cyprien Sangala Umuyobizi wa Sosiyeti sivile muri Zone ya Lubero mu kiganiro yaguranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 6.
Umuyobozi wa Teritwari ya Lubero Bwana Richard Nyembo avuga ko ubu ituze ryatangiye kugaruka muri ako gace kuva aho leta yohereje abasilikare benshi na polisi kugirango bacunge umutekano mu gace ka Vinjo,imirambo y’abo barwanyi ikaba yamaze gushyingurwa mu cyubahiro.
Igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo gifite imitwe y’abarwanyi irenga 178,imyinshi ikaba yiganje cyane muri Kivu y’amajyaruguru n’iyamajyepfo.
Mwizerwa Ally