Mai ma Twirwaneho yamaze kwikura mu masezerano y’amahoro yari yashizweho umukono n’imitwe y’abarwanyi 70 ikorera muri Kivu y’amajyepfo,ayo masezerano yo guhagarika imirwano akaba agomba gutangira kuwa 20 Nzeri 2020.
Mu kiganiro yagiranye na BBC ejo bundi kuwa gatanu Bwana Ndakize Kamasa ukuriye abarwanyi ba mai Mai Twirwaneho yavuzeko umutwe avugira wikuye mu masezerano y’amahoro,kubera ko Mai Mai Biraje bishambuke yo mu bwoko bw’Abafurero yabagabye igitero ibanyaga inka zigera muri 200 muri Zone ya Bijombo.
Yagize ati:ntabwo badutwara inka ngo tubirebere turere amaboko,kandi tuzi aho ziri tugomba kuzikurikira mpaka tuzigaruye mu rwuri ,abazijyanye bazihishe Maheta,Gateja na Ibunda,kandi ntazindi imbaraga zigomba gukoreswa n’inzira y’amasasu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Minisitiri ushinzwe umutekano wo hagati mu gihugu mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo Bwana Luwambanju Luasi Ngabo abajijwe nibanta mpungenge bimuteye kuba bamwe mu mutwe w’abarwanyi batangiye kuva mu mazezerano yavuze ko nta rirarenga ko bagiye kureba impande bireba bakazunvikanisha,ikindi kandi uyu muyobozi yavuze igihe cyo gutangira gushyira mu bikorwa aya masezerano itaragera kuko biteganyijwe kuwa 20 Nzeri 2020.
Nubwo Leta ya Congo igerageza gusaba iyi mitwe y’abarwanyi gushyira intwaro hasi igasubizwa mu buzima busanzwe abandi bakinjizwa mu gisilikare cya Congo FARDC,Uhagarariye ubutumwa bwa Loni muri iki gihugu Madame Zerugui aherutse gutangaza ko ubu buryo bukoreshwa budatanga umucyo,ko ahuko aba barwanyi bagombye kujya bajyanwa mu nkiko bagaciririwa imanza kuko benshi baregwa ibyaha by’intambara.
Mwizerwa Ally