Martin Fayulu umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, yatangaje ko ubutegetsi bw’iki gihugu bunaniwe ndetse ko bushonbora kuba ari abagambanyi, bitewe n’uko bukomeje kujenjekera M23.
Kuri uyu 1 Werurwe 2023, Martin Fayulu yatangaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi, bukomeje kujenjeka, mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi mu Ntara ya Kivu ‘Amajyaruguru byumnwihariko muri Teritwari ya Nyiragongo, Rutshuru na Masisi.
Yongeyeho ko DRC, igomba kumenya ko M23 itari mu mikino kuko ishigikiwe n’ibihugu bifite igisirikare gikomeye nk’u Rwanda na Uganda, ndetse ko mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu bwakomeza kujenjeka ibintu bizarushaho kujya irudubi mu Burasirazuba bwa DRC.
Yagize ati:” Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagaraje ubugambanyi no kujenjekera umutwe wa M23 ushigikiwe n’u Rwanda na Uganda.ubu M23 ikomeje kwigarurira igice kinini muri Teritwari ya Masisi,Rutshuru na Nyiragongo muri Kuvu y’Amajyaruguru kandi biragaragara ko aba bantu batari mu mikino. tugomba kugira icyo dukora amazi atararenga inkombe.”
Martin Fayulu yakomeje asaba Abanye congo bose bari mu mijyi ikomeye, ko bagomba kwitegura maze kuwa 11 Werurwe 2023, bagahagurukira rimwe kugirango bahurire mu myigaragambyo igamije kwamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kugaragaza imbaraga nke no kujenjekera umutwe wa M23 .
Iyi myigaragambyo kandi ngo igomba kuzaba ari simusiga ndetse ikazibanda mu kwamagana ibitero bya M23 , u Rwanda na Uganda bashinja gutera inkunga umutwe wa M23.
Ku bwa Martin Fayulu, ingabo za EAC zose ziri mu Burasirazuba bwa DRC zigomba guhita zisubira mu bihugu byazo nta yandi mananiza, bitaba ibyo zigahura n’umujinya w’Abanyekongo.