Ambasaderi Luca Attanasio w’ubutaliyani yishwe n’abarwanyi ba FDLR bari bayobowe na Lt.Ndayizeye Yvon ku mabwiriza ya Gen.Ntawunguka Pacifique Omega
Minisitiri w’umutekano muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yemeje ko Ambasaderi Luca Attanasio na bagenzi be bishwe n’abarwanyi ba FDLR,mu kiganiro amaze kugirana na Radio RFI y’abafaransa.
Ibi kandi bibaye mu gihe Leta y’uButaliyani yari imaze kwandikira Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuba yatanze ubusobanuro butomoye k’uwaba ari inyuma y’urupfu rwa Ambasaderi wabwo muri icyo gihugu mu gihe kitarenze amasaha 24.
Ibi bibaye kandi mu gihe Umunyamakuru wa Rwandatribune ukorera iGoma wageze aho ayo marorerwa yabereye nawe mu biganiro yagiranye n’abaturage batuye muri Nyiragongo bagiranye ikiganiro nawe bemeje aya makuru.
Uti se ni uyu Ambasaderi Luca Attanasio yazize iki?
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Rugali ivuga hari hamaze iminsi hari imishikirano itandukanye aho FDLR yasabaga ishamiry’ibiribwa kw’isi PAM na HCR kwita kumpunzi n’imiryango yabo iri mu nkambi za Kirama na Kibabi,kubona infashanyo ariko iyi miryango ikaza gusanga atari impunzi ahubwo ari abagore n’abana b’imiryango y’abo barwanyi,ndetse biravugwa ko uyu Ambasaderi Luca Attanasio yaba ubwe yaribonaniyena Lt. Col.Lafontaine ushinzwe ibikorwa bya Politiki muri uyu mutwe ariko Ambasaderi Luca Attanasio,amugira inama yuko bataha mu Rwanda hari amahoro.
Icyo gisubizo nticyashimishije Gen.Uzabakiriho Omega,nibwo yahaye inshingano uwitwa Majoro Bizabishaka ushinzwe ubutasi muri FOCA gutangira gukusanya amakuru y’uburyo FDLR yatangira kwibasira ibikorwa by’Abadipolomate ndetse n’umuryango mpuzamahanga ONU muri Congo.
Nta cyatunguranye kuba FDLR ariyo yishe Ambasaderi Luca Attanasio,kuko abaturage baganiye na Rwandatribune bo muri ako gace bemeje ko abarwanyi 17,bahagurutse ahitwa ku majagi zerekeza ahitwa 3 antene,hafi y’ako gace zari zikambitse akaba ari naho Ambasaderi yiciwe na bagenzi be,abaturage bavuga kandi ko iri tsinda ryari rikuriwe na Lt.Ndayizeye Yvon usanzwe ubarizwa mu mutwe wa CRAP ari nawe ushinzwe ibikorwa by’ubwicanyi muri FDLR,ukaba ukuriwe na Col.Ruvugayimokore Ruhinda usanzwe akekwaho n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Minisitiri wa Congo ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marie Tumba, yabwiye abanyamakuru ko leta iri gukora iperereza ku iyicwa rya Luca Attanasio n’abandi bantu babiri biciwe hamwe na we, Federico D’Incà minisitiri w’Ubutaliyani ushinzwe imikoranire n’inteko ishingamategeko yatangaje ko “leta y’Ubutaliyani iri gushyira imbaraga mu kumenya ukuri” kuri uru rupfu.
Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani rivuga ko “ari akababaro kenshi kumenya urupfu rwa ambasaderi w’Ubutaliyani i Goma”.
FDLR imaze imyaka myinshi yibasiye ako gace kegereye pariki ya Virunga ikaba imaze kukiciramo imbaga y’abantu b’ingeri zitandukanye harimo n’abarinzi b’ishyamba rya Pariki ya Virunga,abaturage bo mu gace ka Nyiragongo ndetse na Sosiyete sivile bakaba basaba ko uyu mutwe wakwirukanwa k’ubutaka bwa Congo ndetse ubutabera mpuzamahanga ugashyirira impapuro zita muri yombi abayobozi ba FDLR.
Mwizerwa Ally