Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kamena 2021, Minisitiri w’intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Sama Lukonde yasuye agace ka Bukavu aho yageze avuye i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru mu nama yamuhuje n’abakomeje gukurikirana ikirunga cya Nyiragongo umunsi ku munsi.
I Goma Minisitiri Rukonde yijeje abaturage ubufasha , nyuma yaho abahatuye bahuriye n’ikiza cyo kuwa 22 Gicurasi ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga.
Nyuma yo kuganira na Komite ishinzwe gukurikirana ikirunga cya Nyiragongo i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, Minisitiri Rukonde yakomereje uruzinduko yagiriye mu burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu y’Amajepfo aho yasuye umujyi wa Bukavu.
I Bukavu Minisitiri w’intebe Sama Rukonde yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Kavumu na Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajepfo Théo Kasi .Aganira n’abatuye Bukavu, Minisitiri Sama Rukonde yashimye abaturage baho mu izina rya Perezida Tshisekedi ku kuba barakiriye neza bagenzi babo bo muri Kivu y’Amajyaruguru babahungiyeho ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga.
Mu bindi Minisitiri Rukonde yasabye abatuye uburasirazuba bwa Congo harimo no gukomeza gushyigikira ibikorwa byatangijwe n’ingabo za Congo[ FARDC] bigamije kongera kugarura amahoro n’ituze muri aka gace kakunze kuba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’abaturage.