Umunyapolitiki akaba n’Umuherwe utavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi , yatangiye kugerekwaho ibyaha byo kuba ashobora kuba ashyigikiye intambara M23 yashoje kuri DR Congo ndetse ko ashobora kuba akorana bya hafi n’ u Rwanda.
Ni ibyatangajwe na Patrick Muyaya Minsitiri w’’itumanaho ,itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo ,mu kiganiro yagiranye na Televisiyo mpuzamahanga y’Abafaransa France 24 ejo kuwa 1 Kamena 2023.
Muri iki kiganiro , Patrick Muyaya yabajijwe impamvu Guverinoma ya DR Congo ikomeje kwibasira Moise Katumbi n’abayoboke be harimo n’umwe mu bayobozi bishyaka ryr witwa Salomon Kalonda, uheruka gutabwa muri yombi nyuma y’imyigaragambyo yo kuwa 20 Gicurasi 2023 yabereye mu mujyi wa Kinshasa, yari yateguwe n’ishyaka rya Moise Katumbi, Martin Fayulu na Matata Ponyo ,Abagabo biyemeje gushyira hamwe ngo bahangane na Perezida Felix Thisekedi.
Patrck Muyaya ,yasubije ko Moise Katumbi n’Abayoboke be , bahugiye mu kwigaragambya mu gihe igihugu cyugarijwe n’ibibazo uruhuri bishingiye ku mutekano mucye uterwa na M23 washinzwe ndetse ushyigikiwe n’u Rwanda mu burasirazuba bwa DR Congo.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu ,Moise Katumbi, ntana rimwe aramagana u Rwanda ku mugaragaro bityo ko akwiye kugaragaza uruhande abogamiyeho aho guhora mu myigaragambyo no guteza imidugararo.
Ati:Muri ibi bihe dufite ibibazo byinshi bishingiye ku mutekano . Dufite ikibazo cy’umutekano mucye kiri gukomanaga mu marembo ya Kinshasa kandi hari n’ikindi mwese muzi cyugarije Uburasirazuba duterwa n’u Rwanda rwihishe muri M23.
Yakomeje agira ati:”Kugeza magingo aya, Moise Katukatumbi ntabwo aramagana u Rwanda ku mugaragagaro ,ahubwo bisa nkaho ari gufatanya narwo mu kongerera DR Congo ibibazo bituma umutekano urushaho kujya irudubi.”
Patrick Muyaya , yakomeje avuga ko mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yegereje muri DR Congo, abarwanya ubutegetsi barimo Moise Katumbi, bahisemo inzira yo gutuma ibintu birushaho kujya irudubi no guteza imvururu, mu gihe Guverinoma igihanganye n’ibindi bibazo by’ingutu bishingiye ku mutekano nucye byugarije iki gihugu.
Yongeyeho ko ibikorwa bya Moise Katumbi, bigomba gufatwa nk’umugambi wo kurushaho guhungabanya umutekano wa DR Congo ndetse agomba gutangaza ku mugaragaro uruhande ahagazeho hagati y’u Rwanda na DR Congo ku ngono irebana n’Umutwe wa M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com