Nyuma yaho umutwe wa M23 ukomeje kumwotsa igitutu umusaba ibiganiro, kuri ubu Abanye congo batandukanye bakomeje kotsa igitutu Perezida Tshisekedi , kwirukana Abayobozi bose bashinzwe inzego z’Umutekano .
Abanye congo batandukanye barangajwe imbere na Professeur Florimond Muteba, basabye Perezida Tshiskedi guhera kuri Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba, Minisitiri w’Umuteno , umuyobozi wa Polisi n’Abayobozi bose bashinzwe inzego z’Ubutasi bagahita birukanwa ntayandi mananiza ndetse byaba ngombwa bagatangira gukorwaho iperereza.
Banasabye kandi Perezida Tshisekedi, kugeza imbere y’ubutabera Abayobozi b’ingabo guhera ku mugaba mukuru Gen Christian Tshiswewe n’abandi bayobozi b’Ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru barimo Lt Gen Constant Ndima wari umuyobozi w’intara ya Kivu y’Amajuruguru igihe ubwo bwicanyi bwakorwaga kuwa 30 Kanama 2023 batibagiwe n’abashinzwe ubutasi muri iyo ntara.
Si ibi gusa kuko Perezida Tshisekedi, yasabwe no gushyiraho icyunama cy’iminsi itatu nta kazi gakorwa mu gihugu hose, mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro abaturage baheruka kuraswa n’Ingabo za Leta FARDC abagera kuri 50 bakahasiga ubuzima mu gihe abandi barenga 100 bakomeretse bikomeye.
Professeur Florimond na bagenzi be cyo kimwe n’abatuye mu mujyi wa Goma, bashinja Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kuba aribwo bwatanze amabwiriza yo kurasa ku baturage ba Wazalendo ,ubwo bari bagiye gutangiza imyigaragambyo yo kwamagana Monusco mu mujyi wa Goma , bityo ko we hamwe n’inzego zishinzwe umutekano ayobora aribo bagomba kubyirengera.
Abakomeje kotsa igitutu Perezida Tshisekedi by’umwihariko abaturiye umujyi wa Goma ahebereye ayo mahano, bavuga ko mu gihe Perezida Tshisekedi yaba adakoze ibyo bamusaba birimo kwirukana no kugeza imbere y’ubutabera Abayobozi bakuru ba gisirikare n’inzego zishinzwe iperereza, bizaba bigaragara ko ariwe watanze amabwiriza yo kwica abaturage mu mujyi wa Goma ndetse ko ariwe ugomba guhita atangira kubiryozwa.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com