Umusirikare wo muri Afurika y’Epfo, wari mu ngabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro (MONUSCO) mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yapfuye ku wa mbere, tariki ya 8 Nyakanga, ubwo grenade yaturikaga hafi yaho yari aryamye nk’uko bitangazwa n’igisirikare cya Afurika y’Epfo.
Ku wa kabiri, ingabo z’igihugu cya Afurika yepfo (SANDF) zasohoye itangazo rigira riti: “Ntibiramenyekana icyateye guturika kwa grenade, ariko, hazakorwa inama y’iperereza ya SANDF irimo abayobozi b’umuryango w’abibumbye kugira ngo ikore iperereza ku byabaye kuri iki kibazo.
Nkuko byavuzwe, SANDF yari mu gikorwa cyo kuzana umubiri w’umusirikare muri Afurika yepfo.
Minisitiri w’ingabo muri Afurika yepfo n’abasirikare bakuru witwa Angie Motshekga yohereje ubutumwa bwihanganisha ku muryango wabuze uwabo.
Abasirikare bagera 8 bo muri Afurika y’Epfo bishwe mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DR Congo, kuva Ukuboza 2023.
Ku ya 25 Kamena, abasirikari babiri bo muri Afurika y’Epfo barishwe abandi 20 barakomereka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho aba basirikare baguye mu gitero cyagabwe ku birindiro bya SANDF i Sake, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Urupfu rwabo rwabaye ukwezi kumwe gusa nyuma yuko SANDF ibuze umusirikare umwe wishwe ku ya 31 Gicurasi mu mirwano yabereye i Sake.
Abasirikare bo muri Afurika y’Epfo bari mu ihuriro ry’ingabo za SADC zirwanira hamwe n’ingabo z’Abanyekongo aho bafatanyije kandi n’ihuriro ririmo ingabo z’Abarundi, n’imitwe yitwara gisirikare nka FDLR, umutwe w’iterabwoba ufitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ndetse n’imitwe y’urubyiruko izwi ku izina rya Wazalendo.
Ukuboza 2023, Afurika y’Epfo yohereje abasirikare 2.900 mu rwego rw’ingabo za SADC zoherejwe mu karere ka Repubulika ya Demokarasi ya Congo karimo amakimbirane, kugira ngo barwanye inyeshyamba za M 23 zayogoje icyo gihugu.
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’epfo yanenze Perezida Cyril Ramaphosa kuba yaremeye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DR Congo irimo amakimbirane, bakavuga ko SANDF nta bushobozi ifite bwo kurwanya inyeshyamba za M23.
Guverinoma ya Afurika y’Epfo kandi yanenzwe kuba yarashyizeho ingabo zo kurwana hamwe n’ihuriro rya guverinoma ya Congo, irimo FDLR, umutwe w’iterabwoba wemejwe n’umuryango w’abibumbye ko washinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Inyeshyamba za M23 zishinja ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo itsembabwoko ryakorewe abaturage b’abatutsi bo muri congo.
Kohereza SADC muri Congo kandi byateje ubwoba ko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa DR Congo yagize ingaruka ku mibanire hagati y’u Rwanda, DR Congo n’Uburundi, ashobora kwaguka agafata indi ntera.
Kugeza ubu mu burasirazuba bwa DR Congo habarizwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 200 kandi imaze imyaka mirongo itatu ihindagurika.
Icyitegetse Florentine