Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yagize icyo avuga ku myigarambyo abaturage b’igihugu cye bamaze iminsi bakora, byumwihariko mu Burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo mu migi ya Goma,butembo na Uvira mu Rwego rwo gusaba MONUSCO kubavira mu gihugu.
Ibi yabivuze ubwo yari mu Nama ya guverinoma, yateranye ku munsi wejo tariki ya 29 Nyakanga 2022 , yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga(Videoconference) aho yihanganishaga abaturage n’abasirikare ba MONUSCO bamaze kuburira ubuzima muri iyo myigaragambyo kuva yatangira kuwa 25 Nyakanga 2022 .
Nk’uko byemejwe na Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ngo perezida Tshisekedi yanavuze ko DR Congo igifitanye ubufatanye ‘umubano by’igihe kirekire na MONUSCO ngo kuko n’ubwo hari ibyo bayinenga itabashije kugeraho ariko hari n’ibindi byiza bishimishije birebana n’umutekano w’igihugu yabashije gukora.
Muyaya Akomeza avuga ko Perezida Tshisekedi asaba abaturage b’abakongomani bari gushyira igitutu kuri MONUSCO bayisaba kuva ku butaka bwa DR Congo kuba bihanganye gato bagategereza mu mwaka wa 2024 biteganijwe ko hari Ingabo za MONUSCO zigomba kuva mu Ntara ya Tanganyika hagendewe ku mwanzuro wa 2556 w’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano kw’isi wo kuwa 18 Ukuboza 2020 washyizweho umukono muri Nzeri 2021 ndetse ngo abandi bakazajya bagenda bagabanywa buhoro buhoro.
Yavuze ko ibi bishimangira gahunda yo kugabanya umubare w’abasirikare ba MONUSCO ku butaka bwa DR Congo bityo ko abaturage bagakwiye kwihangana ngo kuko ibyo basaba ari igikorwa gisa nicyatangiye gukorwa
Yakomeje agira ati:” abaturage basaba MONUSCO gutaha bagakwiye kuba bihanganye gato kuko n’ubusanzwe hari ibyari byaratangiye gukorwa nk’ uko byemejwe n’umwanzoro w’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano kw’isi mu mwanzuro wako 2556 wo kuwa 18 Ukuboza 2020 ahemejwe ko mu mwaka wa 2024 Ingabo za MONUSCO zizatangira kugabanywa muri DR Congo bahereye mu Ntara ya Tanganyika. N’igikorwa gisa nicyatangiye. Abaturage babe bihanganye gato.”
Yongeye ho ko hari abantu we yise abanzi ba DR Congo bari gusunikira abaturage mu myigaragambyo bigize nkaho bakunda DR congo kandi Nyamara ari abanzi bayo batayifuriza ibyiza anongera ho ko abaturage bafite uburenganzira bwo kugaragaza ibyifuzo byabo ariko ko bagomba kubikora mu mahoro bagendeye no ku mategeko y’igihugu.
HATEGEKIMANA CLAUDE