Mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu mu mpera z’uyu mwaka turimo ,zimwe muri Teritwari zigize Intara ya Kivu y’amajyaruguru zishobora kutayitabira.
Ibarura rusange ry’abagomba kwitabira amatora y’umukuru w’igihu muri DRC rirakomeje mu duce twinshi tugize iki gihugu, ariko mu duce tugenzurwa na M23 ibintu bikomeje kuba urujijo.
Abayobozi ba Sosiyete sivile zikorera muri Teritwari ya Nyiragongo, Rutshuru na Masisi ,baheruka kugaragaza ko batiteguye kwitabira icyo gikorwa cy’ibarura rusange mu rwego rwo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu.
Izi Sosiyete Sivile, zivuga ko igikenewe muri ibi bihe atari ukwibaruza kuri za Lisiti z’amatora, bitewe n’uko abaturage batuye muri izi teritwari, bugarijwe n’ibibazo uruhuri bituruka ku ntambara ihanganishije Leta ya DRC n’umutwe wa M23.
Sosiyete Sivile zo muri Rutshuru, Masisi na Nyiragongo,zikomeza zivuga ko icyo aba baturage bakeneye, ari ubutabazi bwibanze cyane cyane ko benshi bugarijwe n’ibibazo birimo kuba barahunze ingo zabo kubera imirwano kandi bakaba batabasha kubona ubutabazi bw’ibanze, aho bugarijwe n’ibibazo by’inzara, uburwayi, kutagira aho kurambika umusaya n’ibindi.
kugeza ubu ,Abayobozi b’izi Sosiyete sivile bateye utwatsi icyifuzo cya Komisiyo y’amatora muri DRC(CENI) kigamije kubarura no gushyira kuri lisiti y’amatora abahunze imirwano muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.
Perezida Tshisekedi arifuza gusubika amatora mu gihe cy’imyaka ibiri.
Amakuru dukesha bamwe mu Banyapolitiki bo muri DRC batashatse ko dushyira amazina yabo hanze ku mpamvu z’umutekano wabo ,avuga ko Perezida Felix Tshisekedi n’abambari be bahuriye mu ihuriro” Union Sacree” bashaka gukoresha iturufu y’intambara ya M23 kugirango basubike amatora indi myaka ibiri iri imbere.
Ibi, babihera k’ukuba Perezida Felix Tshisekedi akomeje kwinangira ibiganiro na M23 bigamije guhagarika imirwano no kugararura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, bitewe n’uko yifuza ko intambara ikomeza.
Perezida Tshisekedi kandi , ngo azi neza ko nakomeza kwanga ibiganiro, igihe cy’amatora kizajya kugera M23 yaramaze kwigarurira Kivu y’Amajyaruguru hafi ya yose, bikaba bishobora ku mubera iturufu nziza yo gusubika amatora akiyongeza ikindi gihe cyo kuyobora DRC.
Aba banyapolitiki, bongeraho ko mu gihe amatora aza abura igihe gito , Perezida Tshisekedi n’abambari be (Union Sacree) bafatanyije kuyobora DRC , biteguye guhita bagaragariza Abanyekongo ko ayo amatora agomba gusubikwa kugirango babanze gukemura no guhangana n’ikibazo cya M23 ,izaba igeze kure yigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru cyangwa se yarayifashe yose .
Ibi ariko , ngo bishobora gukurura imvururu muri DRC bitewe n’uko hari bamwe mu banyapoliti batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe barimo Martin Fayulu, Dr Denis Mukwege, Moise katumbi n’abandi ,batangiye kugararagaza ko Perezida Tshisekedi ashaka kwitwaza ikibazo cya M23 kugirango aburizemo amatora.
Ubu aba banyapoliti basa n’abamaze kwishyira hamwe, kugirango bazabashe guhangana n’uburiganya ubwaribwo bwose buri gutegurwa na Perezida Tshisekedi, bugamije kwiba cyangwa se gusubika amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 .