Umuntu 1 yishwe abandi 2 barakomereka mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba RUD URUNANA mu gace ka Kinyandonyi, Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rusthuru, muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro Bwana Jean Claude Bambanze Umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri Teritware ya Rusthuru, yagiranye n’umunyamakuru wacu uri Binza.
Yagize ati: ku munsi w’ejo sambiri z’ijoro nibwo uwitwa Jacques Katije, Kambale Georges na Nasamu Karuhije berekezaga ku Kigo Nderabuzima bajyanye mugenzi wabo ku bitaro bagwa mu maboko yabo barwanyi batangiye kubakubita babasaba amafaranga kugeza ubwo umwe yashyiragamo umwuka.
Abaturage bahamagaye ingabo za FARDC ziza kuhagera bitinze ariko bamwe mu bakomeretse bajyanywe ku bitaro bikuru bya Rusthuru, abo barwanyi bo bahise bahunga abaturage bashira mu majwi Serija witwa Yasolo na Ajida Gataraka bo muri RUD URUNANA ko aribo baje bayoboye iki gitero.
RUD URUNANA ni umutwe w’abamyarwanda ukorera muri aka gace ka Binza washinzwe na Gen.Musare waje gusimburwa na Gen.Musabyimana Jean Michel bose bishwe ba FARDC.izi nyeshyamba za RUD URUNANA zikaba zari ziherutse kugaba igitero mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze,zikaba ziterwa inkunga na PHD Mateke Philemon Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga.
Mwizerwa Ally