Umunyamabanga mukuru wa FLN William Mutabazi uzwi nka Nyawenda yatawe muri yombi na FARDC.
Igisirikare cya Congo, FARDC, kuri ejo kuwa Mbere, itariki 23 Ukuboza cyemeje ko cyataye muri yombi abayobozi babiri bakuru mu mutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda wa CNRD/FLN, barimo Umunyamabanga Mukuru wawo.
FARDC iravuga ko abo yafashe ari Wiliyamu Mutabazi, wari Umunyamabanga Mukuru na Francois Muvunyi uzwi nka Maboko , nawe wari umunyamabanga mukuru ushinzwe imibanire n’amahanga muri CNRD/FLN.
Mu kiganiro yagiranye kuri telefone na Rwandatribune.com Gen. Leon Kasonga, Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, yemeje ko aba bafatiwe mu bitero byatangijwe mu mpera z’Ugushyingo, bigamije kurwanya uyu mutwe mu misozi miremire yo muri Kalehe,ureba muri Kivu y’Amajyepfo,
Yagize ati: “Twafashe Umunyamabanga Mukuru wa CNRD witwa Williyamu Mutabazi alias Nyawenda, ntabwo yari wenyine, hafashwe n’umukada mukuru wa politiki muri CNRD witwa Francois Muvunyi alias Maboko.
Bose bari mu maboko yacu kandi bategereje gusubira mu gihugu cyabo.”
Igisirikare cya Congo cyatangije ko ibitero ku mitwe y’abanyamahanga n’abanyagihugu ikorera muri Kivu y’Amajyepfo mu mpera z’Ugushyingo. Mu mitwe yibanzweho cyane harimo CNRD/FLN, umutwe w’abarwanyi bitandukanyije na FDLR bagashinga uwabo mu mwaka wa 2016.
Igisirikare cya Congo cyemeza ko kimaze guta muri yombi abarwanyi bawo bagera mu 2,000.
Kugeza kuwa gatandatu ushize, abarwanyi 362 n’abo mu miryango yabo 1600 bari bamaze kohererezwa u Rwanda nk’uko byemezwa na Gen Leon Kasonga.
Ibi bibaye mu gihe Nsabimana Calixte uzwi nka Sankara, ushinjwa ibyaha birimo kurema umutwe witwaje intwaro , gushishikariza abantu gukora ibikorwa by’iterabwoba, gushimuta , ubwicanyi n’ibindi,kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Ukoboza 2019 yitaba urukiko rukuru urugereko rwihariye rwa Nyanza.
Mwizerwa Ally