Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iheruka kugena umushinga w’ itegeko rishyiraho imiterere mishya y’ umutwe w’Inkeragutabara hagamijwe kongerera FARDC amaboko yo guhangana na M23 .
Ni umushinga w’itegeko uheruka kwemezwa n’ Intekonshingamategako ya DRC kuwa 20 Mata 2023, wemerera Abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro bagaragaje ubushake bwo gufasha FARDC kurwanya M23 ,kujya mu “mutwe w’Inkeragutabara z’Igihugu cya Reubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .”
Ni umushinga w’itegeko watangiye kwigwaho mu Ntekonshingamategeko ya DRC, nyuma y’Ubusabe bwa Guverinoma y’iki gihugu, ubwo umutwe wa M23 warimo wigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.
IIcyo gihe bamwe mu bayobozi bo muri DR Congo, bavuze ko ikigamijwe ari ukongerera amaboko n’ubushobozi FARDC kugirango ibashe guharika umuvuduko wa M23 ,yari ikomeje gutsinda uruhenu ingabo z’igihugu FARDC ari nako yigarurira ubutaka bugari muri Kivu y’Amajyaruguru .
Ni ibiheruka kugarukwaho n’uwahoze ari minisitiri wingabo za FARDC Gilbert Kabanda ubwo yari mu mujyi wa Goma mu ntangiroro z’uyu mwaka wa 2023, wavuzeko Abarwanyi bari muri iyi mitwe bagiye gutangira kwemererwa gushyirwa mu mutwe w’Inkeragurabara z’igihugu.
Gilbert Kabanda yakomeje avuga ko aba barwanyi “bagiye kujya bahabwa nk’ibyo ingabo za FARDC zihabwa, bitewe n’uko bagaragaje gukunda igihugu, ubwo biyemezaga gufasha FARDC guhangana n’umutwe wa M23.”
Kimwe mu bikomeje guteza urujujo no kwibazwaho na benshi, n’uko iri tegeko ryemerera Abasivile bazi gukoresha intwaro n’Abarwanyi bo mitwe yitwaje intwaro nka Nyatura, Mai Mai , Wazalendo n’iyindi imaze igihe ifasha FARDC kurwanya M23 kujya muri uwo mutwe w’Inkeragutabara z’igihugu.
K’urundi ruhande ,hari bamwe batangiye kunenga no kwamaganira kure iri tegeko, bavuga ko kwemerera imitwe yitwaje intwaro kujya mu Nkeragutabara z’igihugu ,bihabanye n’Itegekonshinga rya DRC ndetse ko ari ibyo gukemanga kuko bishobora kuzateza ibibazo aho kubikemura.
Depite Sesanga, avuga ko gushyira Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro nka Nyatura ,Mai Mai , Wazalendo n’iyindi, bihabanye n’itegekonshinga rya DR Congo.
Akomeza avuga ko bigaragaza ko Guverinoma ya DRC, yananiwe kubaka igisirikare cy’umwuga gikomeye gishobora kurinda ubusugire bw’igihugu, ubu ikaba itangiye kwifashisha inyeshyamba zari zisanzwe zizwiho guhungabanya umutekano w’Abaturage.
Ati:” Kwemera ko Abarwanyi bo mu mitwe y’inyeshyamba bashyirwa mu Nkeragutabara z’igihu ni ibigaragaza ko Guverinoma yanaiwe kubaka igisirikare gikomeye, gifite ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu.
Ikindi n’uko ibyo bihabanye n’Itegekonshinga rya DRC . Ni ibyo gukemangwa kuko bishobora kuzateza ibindi bibazo.”
Undi warwanyije iri tegeko, ni Depite Claude Lubuya uvuga ko Itegekonshinga rya DRC ritemerera Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro kujya mu ngabo cyangwase Inkeragutaba z’igihugu.
Ati: Umwaka ushize twatoye itegeko rikumira imitwe yitwaje intwaro kwinjizwa mu Ngabo cyangwa se Inkeragutabara z’Igihugu. Mfite ubwoba ko iri tegeko niritorwa tuzaba tubaye nk’abivuguruza kandi tunatengushye Abanye congo badutoye.”
Yongeye ko , Itegeko rya DRC rigena umutwe w’Inkeragutabara z’igihugu, rivuga ko abagize uyu mutwe bagomba kuba ari “Abahoze mu ngabo z’igihugu cyangwase izindi nzego z’umutekano w’igihugu zemewe namategeko bagiye k’urugerero .
Depite Claude Lubuya avuga , hari abakomeje kubyirengagiza no kubirengaho kuko bashaka gushyira Abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro mu Nkeragutabara z’igihugu kandi bitemewe n’amategeko ya DRC.”
Imitwe yitwaje intwaro ifasha FARDC kurwanya M23, iheruka guhabwa isezerano n’Abatgetsi ba DRC , ko igiye gushyirwa mu Nkeragutabara , bitewe n’uko yagaragaje ubushake bwo gukunda Igihugu ubwo yemeraga gufasha FARDC kurwanya M23.
Guverinoma ya DRC. yavuze ko ikigamijwe mu kugena imiterere mishya y’Inkeragutabara z’Igihugu, ari ukurwanya no guhashya umutwe wa M23 kugeza uvuye ku butaka bwa DR Congo.
Claude HATEGEKIMANA