Umwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yafatiwe mu murima w’umuturage arimo kwiba inyanya.
Uyu musirikare yafashwe yiba umuturage wo muri Kamanyola, bityo ngo akaba yari asanzwe azwiho iyo ngeso ariko nta gihamya bafite ngo bamurege bamushinja Gusahura no kwiba mu mirima y’abaturage.
Uyu musirikare yafashwe ahagana saa yine z’igitondo, nyiri umurima ngo akaba yaraboneyeho gutangaza ko atari inshuro ya mbere abasirikare ba FARDC bamwibye.
Nyiri umurima avuga ko abasirikare ba Congo baba bakennye rimwe na rimwe ngo bakabiterwa no kudahabwa umushahara ku gihe bityo nabo bakirwanaho muri ubu buryo.
Umunsi wa mbere ngo yaramubonye aramureka aca inyanya aragenda, agarutse bukeye asanga nyiri umurima yitabaje abasore b’imbaraga bamufasha kumucakira.
Uyu musirikare yagerageje kwirwanaho ngo bamurusha imbaraga bityo bajya gutabaza bagenzi be basanzwe bakorana baba aribo baza kumuvana mu maboko y’abaturage.
Nyuma yo gutabwa muri yombi na bagenzi be, uyu musirikare utatangajwe amazina ngo yajyanwe gufungirwa i Bukavu, hakorwa iperereza ku cyaha ashinjwa.
Ni inkuru ya Imurenge.com