Intambara yiriwe ica ibintu muri Masisi aho umutwe wa M23 wamaze gufata uduce twa Muheto,Karongi na Nyamitaba.
Isoko ya Rwandatribune iri Bihambwe yemeje aya makuru ivuga ko mu rukerera rwo muri iki gitondo taliki ya 27 Werurwe 2024 ariho imirwano yatangiye muri utwo duce aho inyeshyamba za M23 zakomeje uruhigi rwo gushakisha irengero rya Gen.Nyamuganya Jean Marie wa Nyatura Abazungu, umaze iminsi awugabaho ibitero ibi rero bikba byabaye intandaro yo kwaduka kw’imirwano.
Umwe mu baturage bo mu gace ka Muheto yabwiye Rwandatribune ko ingabo za Leta FARDC, FDLR na Nyatura Abazungu, bamaze kuva mu bice bya Muheto, Nyange na Nyamitaba bigahita byigarurirwa na M23. Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko imirwano iri kwerekeza Masisi ku Zone nkuko bigaragara mu byerekezo by’abo barwanyi.
Ubwo twandikaga iyi nkuru nta ruhande rufite aho rubogamiye rwari rwemeza aya makuru cyangwa ngo ruyanyomoze. Ku murongo wa telephone twahamagaye Lt.Col Ndjike umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyaruguru ntiyatwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally