Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Gurupoma ya Gitanda, Lokarite Kibirizi mu ntara Kivu y’amajyaruguru, aravuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR baba bugarijwe n’icyorezo cya Corona Virus.
Amakuru Rwandatribune.com, ikesha Ubuyobozi bwa Sosiyete Sivile ya Bwito, aravuga ko Umuvugizi wa FDLR Cure Ngoma yagejejwe mu Kigo Nderabuzima cya Tongo ku munsi w’ejo taliki ya 29 werurwe arembye bikomeye bitewe n’amabwiriza Leta ya Congo yasizeho, ikigo nderabuzima cya Tongo kikaba kitabashije kumwakira agasubizwa iyo yaravuye i Kibirizi.
Umuvugizi wa Sosiyete Sivile muri aka gace Bwana Kaoze Kabongo yadutangarije ko bafite impungenge ko icyi cyorezo gishobora gukwira mu baturage kuko aba barwanyi nta bwirinzi bafite bwa Covid 19.
Bamwe mu baturage batuye muri ako gace babwiye Umunyamakuru wacu uri i Kiwanja ko Cure Ngoma iyi virusi yayanduriye mu rugendo akubutsemo mu gihugu cya Uganda ahitwa Masaka, ubwo yari kumwe na Capt Nshimiyimana Cassien uzwi nka Gavana wa RUD URUNANA, bakaba bari bavuye guhura na bamwe mu bayobozi b’urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI, si Cure Ngoma gusa harimo n’Umuyobozi wungirije w’inyeshyamba za FDLR /FOCA Gen.BGD Niyo Tedeum.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru Bwana Carly Nzanzu yahamagariye imitwe yose y’abarwanyi harimo n’imitwe y’aba Mai Mai kurambika intwaro hasi bakaza bagafatanya na Leta mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, yavuze ko muri ibi bihe abatuye isi bose barimo gusenyera umugozi umwe ngo birinde ikwirakwira ry’agakoko ka Corona mu guhashya indwara iterwa na ko ya Covid-19, ngo inyeshyamba nazo zagakwiye kumva ko uru rugamba ruzireba.
Yavuze ko intara ya Kivu y’Amajyaruguru itakwizera ko yirinda bisesuye Covid19 mu gihe iyi mitwe y’inyeshyamba za FDLR, RUD URUNANA na Mai Mai yirirwa yirara mu baturage cyane cyane mu gihe ikeneye ibyo kurya.
Yagize ati: nsabye imitwe y’inyeshyamba yose kuva mu mashyamba kugira ngo ikurikize amabwiriza yo kwirinda icyorezo cyugarije isi cya Covid19 .
Cure Ngoma yabaye Umuvugizi asimbuye Ignace Nkaka uzwi nka Bazeyi Fils watawe muri yombi mu ukuboza 2018, ubwo yari akubutse muri Uganda kubonana n’ubundi n’Ubuyobozi bwa RNC ndetse n’inzego z’ubutasi za Uganda CMI, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2019 nibwo Cure Ngoma yahawe inshingano z’Umuvugizi wa FDLR, ubwo twandikaga iyi nkuru nta rundi rwego rurahakana aya makuru cyangwa ngo ruyemeze.
Mwizerwa Ally