Guverineri wa Kivu yepfo, Théo Kasi yahagaritse umuyobozi wa Teritwari ya Fizi Kawaya Motipula Aimé nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita umukukozi wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gace ka Nyangi, ku ya 6 Ugushyingo 2020.
Kuwa 6 Ugushyingo ubwo umuyobozi wa Teritwari ya Fizi, Kawaya Motipula Aimé yasuraga agace gakorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ka Nyangi yaje kutumvikana n’ umukozi ushinzwe ubucukuzi muri ako gace Madamu Suzanne Mukungilwa Kika batangira gutongana nyuma aza kumukubita nkuko ikinyamakuru Actualitecd cyabyanditse.
Ku cyifuzo cya Minisitiri w’umutekano mu gihugu , Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo Theo Kasi yahagaritse ku mirimo Kawaya Motipula Aimé nyuma y’uko ibimenyetso byose byagaragaje ko yasagarariye madamu Mukungiliwa kandi ari umukozi wa Leta mugenzi we.
Iteka rya Minisitiri w’umutekano mu gihugu, rivuga ko igihe umukozi wa Leta akurikiranweho icyaha cyo gukubuta no gukomeretsa, agomba kuba ahagaritswe by’agateganyo cyane iyo imirimo ye ishobora kubangamira iperereza .
Guverineri yashyize umukono ku cyemezo cyo guhagarika umuyobozi ku ya 8 Ukuboza 2020 nyuma y’ukwezi kumwe uwahohotewe atanze ikirego. Ni icyemezo kije nyuma y’uruhare rw’imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore mu karere ka Fizi wakomeje gusaba ko Kawaya yatabwa muri yombi akaneguzwa ku nshingano azira guhohotera umugore uri mu kazi.