Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2021 ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 800,000 y’amanyekongo , angana n’amadorari 400, imfungwa 10 zashinjwaga gufata kungufu imfungwa z’abagore zo muri gereza ya Kasapa.
Ikibazo cy’abasambanya abagore bafungiye muri iyi gereza kugahato cyatangiye kumvikana muri 2020,mugihe habaga ho imyigaragambyo y’abagororwa ndetse bamwe bakagerageza gutoroka. Kuri uyu wa 20 Ukuboza iburanisha ryongeye kubera munsi y’igiti cya avoka mu gikari cya gereza ya Kasapa. Abatanze ibirego bose uko ari cumi na batandatu bitabiriye uru rubanza kandi bose bitwikiriye; Bashishikajwe no kumva ibyavuye muri uru rubanza.
Mu gihe cy’amasaha agera kuri atanu, abunganira abarega n’abunganira abaregwa kimwe n’inteko y’ubushinjabyaha imbere y’urukiko; Me Alain Sumbwa, umwe mu bunganira abarega, we yagize ati: “Abakiriya bacu bakorewe ihohoterwa riteye ubwoba ,bafashwe ku ngufu kandi baterwa ubwoba kuburyo bwose, byabakururiye ingaruka zitandukanye harimo n’inda zitateganijwe , kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA;ndetse bamwe bashobora no gutakaza ingo zabo; kubw’ibyo rero twe nk’abavoka turasaba indishyi z’akababaro zingana na miliyoni imwe y’abakiriya bacu.
Izina ryakomeje kugarukwaho mu baregwa n’iry’umuyobozi umwe w’izomfungwa zakoze ayo mahano wiswe “Umucamanza w’urupfu” ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka makumyabiri n’ihazabu y’amafaranga 800,000 y’Abanyekongo.
Naho abandi baregwa hamwe nawe ,bakiri gukusanyirizwa ibimenyetso bibashinja , bari guhakana icyaha ndetse bagasaba ko barekurwa ngo kuko ari abere. Isomwa ry’ururubanza rizaba nyuma y’iminsi icumi uhereye igihe iburanisha ryabereye.
UMUHOZA Yves