Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kuba ari igihugu gifite imiterere y’ikirere myiza, narwo rukora amahitamo aboneye yo kwishakamo ibisubizo ari nabyo rukesha isuku igaragara.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2019, ubwo yatangizaga Inama y’iminsi itatu y’Umuryango wa Eisenhower Fellowships (EF) iteraniye i Kigali.
Iyi nama yiswe Eisenhower Fellowships Africa Regional Conference, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere kiyakiriye muri Afurika.
Yitabiriwe n’abarenga 200 barimo abayobozi bakuru muri guverinoma, abahagarariye sosiyete sivile, abafata ibyemezo n’urubyiruko higwa ku cyerekezo cya Afurika mu kwihuza n’amahanga mu guteganyiriza ahazaza heza.
Inama ya Eisenhower Fellowships igamije gushishikariza abayobozi mu mpande z’Isi gutekereza byisumbuyeho, kubera abandi ibyitegererezo, kubacira inzira y’ahazaza no kubafasha kugaragaza impano zihindura ubuzima bw’aho batuye.
EF yatangijwe mu 1953 mu kwizihiza isabukuru ya mbere ya Dwight D. Eisenhower wabaye Perezida wa 34 wa Amerika. Ifatwa nka gahunda ihuza abayobozi bakomeye ku Isi mu biganiro bigamije no kuzirikana uko Eisenhower yaharaniye amahoro ku Isi.
Perezida Kagame yabajijwe n’umwe mu bari bitabiriye iyi nama, uko u Rwanda rwabashije kugera ku kuba ari igihugu kirangwamo isuku, gishimwa na buri wese ku Isi.
Umukuru w’Igihugu yamusubije ko hari bimwe rutagizemo uruhare, nko kuba ari igihugu gifite imiterere myiza, ikirere cyiza n’ibihe byiza by’imvura n’izuba gusa ko ibindi ari amahitamo rwakoze adategereza inkunga z’amahanga.
Yavuze uburyo mu myaka nka 15 ishize, yigeze kubwira abagize Guverinoma, ko isuku yari umuco w’abanyarwanda kuva kera na kare, aho wasangaga basukuye aho batuye n’ubwo baba ari abakene. Ababaza niba ibyo byakorerwaga mu ngo, bitashoboka ko bikorwa no mu gihugu cyose.
Ati “Isuku ubona mu bice bitandukanye by’igihugu, muri uyu mujyi, yavuye mu mahitamo twafashe hafi mu myaka 15 ishize. Ndibuka igihe kimwe twari mu nama y’abaminisitiri, narimo mvuga nti iyo dusubije amaso inyuma mu mateka yacu, mu byaro, mu miryango ikennye; twabonaga ababyeyi bacu, ba masenge bakora isuku ukabona nubwo ari urugo rukennye ariko ni urugo rufite isuku kandi ukabona birugize rwiza, abantu batuye ahantu hari isuku bakabyungukiramo.”
“Ndavuga nti ni gute twabizamura bikagera ku rwego rw’imijyi yacu, imidugudu n’igihugu cyacu ? Ntabwo dushaka kubonamo inyungu imwe? Ibyo se byaba bigombera abaterankunga ngo baduhe amafaranga yo kubikora? Ni ibintu twakora ubwacu, hanyuma tukubakira kuri ibyo dukuye mu bafatanyabikorwa bacu. Ni uko byaje.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma y’icyo gitekerezo, hatangiye ubukangurambaga mu banyarwanda b’ingeri zose, ibikorwa nk’umuganda ngarukakwezi biba umuco, biva ku gukora isuku bigera mu kubaka ibikorwa remezo.
Ati “Biva mu gukora isuku bigera mu kubaka ibintu, amashuri, imihanda n’amaboko yacu kandi tugenda tubona umusaruro uko iminsi igenda.”
Yavuze uburyo iyo yajyanaga abana be ku ishuri akabona imyanda, yabanzaga gusukura aho iri
Perezida Kagame yavuze ko muri iyo myaka, abana be bigaga mu mashuri abanza. Ngo yari yaragiye ibihe n’umugore we byo kubajyana ku ishuri no kubacyura.
Yakomeje agira ati “Rimwe na rimwe hari igihe twabaga turi mu nzira tugenda, nkabona uducupa; nkahagarika imodoka hanyuma nkasohoka. Mfite abavandimwe bashinzwe umutekano baba bari iruhande rwanjye, nkababwira nti reka dukureho ibi bintu, birasa nabi hanyuma tukabishyira mu mwanya uboneye tugasubira mu modoka tukagenda.”
Icyo gihe yavuze ko yari Visi Perezida birakomeza na nyuma ari Perezida wa Repubulika, ku buryo nk’abatuye muri ako gace yabaga yabonyemo umwanda, bibazaga impamvu ahagaze agakora isuku aho batuye.
Ibi bijyana no kuba hari ababonaga atwaye abana ku ishuri, bakibaza impamvu atabahaye nk’umushoferi ngo ariwe ubajyana; aho yavuze ko ari inshingano ze kwita ku bana be aho kubiharira abakozi ahubwo bo [abakozi] baba bakwiye kubona umwanya wo kwita nabo ku miryango yabo.
Ati “Urabizi hari iyi mitekerereze, iyo abantu bashyizwe mu myanya bahinduka abantu bakomeye ku buryo bigora kugira icyo bakora, ariko njye narabikoraga; na Visi Perezida yahagarara agasukura ahantu cyangwa akajyana abana ku ishuri. Abana banjye ni abanjye, ntabwo ari ab’umushoferi wanjye, nawe afite abana, afite imiryango yo kwitaho, ndashaka ko babona umwanya wo kuyitaho. Ni uko byatangiye.”
Perezida Kagame yavuze hari ibintu igihugu kiba gikwiriye kwikorera ubwacyo kidategereje inkunga z’amahanga, ahubwo zaboneka kikazifashisha mu bikorwa byunganira ibyo kigejejeho.
Ibi bikorwa by’isuku mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu muri rusange byatumye nk’Umurwa Mukuru w’u Rwanda wirahirwa n’amahanga, abawutemberamo bawuvuga imyato bitewe n’ubwiza ntagereranywa ndetse benshi bawufata nk’icyitegererezo cyo kwigiraho binyuze mu ngendoshuri.