Ingabo z’ubusiya zarashe Drone ya Ukraine yar’itwaye intwaro ikaza kuvogera ikirere cy’Uburusiya. iyi Drone yarashwe n’ingabo z’Uburusiya imaze kubijirira mu kirere nk’uko byatangajwe na Leta ya Moscow.
Iyi drone yahanuwe ku wa 26 werurwe 2023 mu mujyi wa Kireïevsk muri 400km uvuye ku mupaka w’Uburusiya na Ukraine nk’uko itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya ribivuga.
Itangazamakuru rya leta y’Uburusiya riravuga ko abantu bagera kuri batatu bakomeretse bitewe no guturika kwabaye nyuma yo guhanura iyo Drone.
Ni mu gihe Ukraine yagiye ihakana ibirego ko yavogereye ikirere cy’a Barusiya igatera ibice bya gisivile by’Uburusiya ikoresheje drones zitwaye ibiturika kandi ntacyo iravuga kuri ibi byatangajwe.
Abategetsi mu Burusiya bavuga ko iyo drone yo mu bwoko bwa Strizh-type (Tu-141) UAV iba yuzuye ibiturika yarashwe saa cyenda ku isaaha yaho kandi ko aho yaguye hagati mu mujyi hacitse umwobo munini.
Mu itangazo ryashyizwe kuri Telegram, Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yashinje Ukraine kugerageza kugaba igitero mu basivire.
Iki kigo cyakoreshejwe kenshi n’Uburusiya mu kurasa za misile ku bice bitandukanye bya Ukraine kuva Moscow yatangira ibitero byayo mukwezi kwa Gashyantare
Mukaruterusi Jessica