Muri Dubai, umujyi uri muri leta zunze ubumwe z’ abarabu, igipimo cy’ ubushyuhe cyarazamutse ku buryo bigeze ku kigero cya dogere 115. Mu guhangana n’ iki kibazo, guverinoma ikaba yafashe umwanzuro wo kugusha imvura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Abahanga muri iki gihugu bakaba bagushije imvura bifashishije ingufu z’ amashanyarazi n’ indege zitagira aba pilote, aho bashoboye kuyobora ikirere uko bashaka , bikabafasha kugusha imvura muri ubu butayu. Mu mashusho yagaragajwe n’ urwego rushinzwe ubumenyi bw’ ikirere muri iki gihugu, bagaragaje imvura nyinshi igwa muri Ras Al Khaimah no mu tundi duce twinshi tw’ uyu mujyi.
Ubu buryo bushya bwo kwegeranya ibicu bitanga imvura bukaba bushobora gufasha kugabanya ubushyuhe muri aka gace kuko nta nubwo byangiriza ibidukikije nk’ uko uburyo bwavumbuwe mbere byagaragaye ko bugira ingaruka zitari nziza ku bidukikije.
Ubusanzwe ku mwaka iki gihugu kibona imvura nkeya cyane, ku buryo guverinoma yizeye ubu buryo buzabafasha kurwanya ubushyuhe bw’ ikirenga bukunze kwibasira iki gihugu kiri mu burasirazuba bwo hagati.
Mu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Reading yo mu Bwongereza, abahanga begeranyije ibicu hifashishijwe indege zitagira aba pilote, zigakubita ibicu hifashishijwe amashanyarazi bigatera imvura ifite ibitonyanga bini kugwa. Ibi bitonyanga bini nibyo biba bikenewe muri aka gace, kuko ibitonyanga bitoya bishirira mu kirere kubera ubushyuhe bwinshi.
Nk’ uko byatangajwe n’ uhagarariye leta zumze ubumwe z’ abarabu mu Bwongereza bwana Mansour Abulhoul, ibi ni ibintu bishimishije kubona ikorana buhanga rigeze aho rifasha kugusha imvura, kandi bikaba bikirushaho kunonosorwa ku buryo mu bihe bya vuba igihugu cyose kizaba gishobora kubona imvura bitewe n’ uko ikenewe kandi ku giciro gito.
Tubamenyeshe ko Leta zunze Ubumwe z’ Abarabu zigenera ingengo y’ imari nini amashami ya za kaminuza yiga ibyerekeranye n’ imiterere y’ ikirere ndetse n’ amazi. Abayobozi b’ iki gihugu bakaba bavuga ko ibi babikora kugira ngo bihaze ku mazi kuko igihugu cyabo gifite amazi make cyane.
Denny Mugisha
Ibi ni byo bikomeza kurakaza Imana bigatera ingaruka zitari nke. Ubwo baraje n’ibicu babikureho. Umuriro w’iteka ucane. Muraje mubibone. None se ibyo bicu mwegeranije aho byari bigiye byagezeyo . Aha ab’isi turayirimbura da!
Si igihe kurimburwa n’abayituye,abattu bazamarana bapfa ibicu burin wese ashaka kubijyana iwe.
Abadashoboye iyo technology babaye abande?