Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yiteguye guhangana n’inyeshyamba za M23 ndetse n’abayihishe inyuma.
Tshisekedi, avuga ko u Rwanda arirwo ruri inyuma ya M23 Kandi ko uretse no kuba bimeze bityo ko M23 ari umutwe waturutse mu Rwanda mu rwego rwo kurwanya leta y’igihugu ayoboye.
Tshisekedi yagize ati “Twiteguye kubarwanya aho mwava hose, avuga ko yiteguye cyane kurwana intambara y’abashaka guhungabanya igihugu cye. Kandi ko afite igisirikare yizeye ndetse gifite byose, bityo ko yiteguye guhangana n’uwari we wese ushaka kumukora mu jisho.
Yabivuze yibutsa abaturage be ko bagomba kwitegura intambara igiye kuba, ko bagomba gushyira hamwe bakarwanya leta y’u Rwanda kuko niyo yohereza umutwe nka M23 ngo irwanye leta ya Congo.
Abaturage bishimiye cyane amagambo Tshisekedi yavuze, akomeza anababwira ko igikenewe ari ubufatanye bwabo na Leta kugira ngo barwanye aba barwanya. Abaturage bagiye babisubiramo babyishimiye, bavuga ko nabo badakeneye ubahungabanyiriza umutekano.
Umwe muri bo baturage, Josephine Malimukono yavuze ko M23 igomba kuraswa kandi ko bayiteguye, ko ntakabuza.
Yagize ati ” Nibaze tubereke turabiteguye rwose u Rwanda ni kera rutwiyenzaho ko icyo bashaka bazakibona”.
Abategetsi b’u Rwanda ntibemera ko bafasha umutwe wa M23, ahubwo bavuga ko ibyo bibazo Ari ibyabanyecongo ubwabo.
Perezida Tshisekedi yabwiye abaturage be ko ,igihe cyose bakwiriye kubaka ibiraro aho kubaka inkuta. Aho yabishimangiye avuga ko abaturage batagomba kwibeshya ko ubushake bwabo bw’amahoro Ari intege nke ngo bibe byatanga urwaho ku baturanyi rwo kuza kubashotora.
Niyonkuru Florentine