Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yaburiye Igihugu kirambirije ku bacanshuro giherutse guha akazi, akimenyesha ko u Rwanda ruhagaze bwuma ku kurandura ikibazo cy’abacanshuro mu gihe icyo Gihugu cyabiyambaza gitera u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yabigarutseho ubwo yongeraga kuvuga birambuye ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko u Rwanda rurambiwe gukomeza kwikorera umutwaro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko ikibazo cy’impunzi zimaze imyaka igera muri 25 rucumbikiye.
Yasabye ko umuryango mpuzamahanga wiyemeje gukurikira RDC mu gushinja ibinyoma u Rwanda, gutwara izi mpunzi ukazijyana aho ushaka cyangwa ukazisubiza mu Gihugu cyazo.
Yahise avuga ko icyakora uyu muryango mpuzamahanga uzaba ufite umukoro ukomeye wo kurinda umutekano w’aba baturage ukabarinda Guverinoma yabo ndetse n’abacanshuro iherutse guha ikiraka.
Yaboneyeho kugira inama iki Gihugu kirambirije ku Bacanshuro ko kibeshye, ati “Abacancuro ni abantu b’imburamukoro udakwiye kurambirizaho. Ibihugu bize amakiriro ku bacanshuro mumenye ko ibyanyu byageze ahabi.”
Naho kuba abo bacanshuro bashobora kwifashishwa n’ubutegetsi bw’iki Gihugu cyabahaye ikiraka mu kuba bahungabanya umutekano w’u Rwanda nkuko cyakunze kubivuga ko kifuza gutera u Rwanda, Perezida Kagame yabasabye kuzibukira.
Ati “Dufite imbaraga zihagije zo guhangana n’abacancuro.”
Aba bacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner bamaze iminsi bari mu rugamba bafasha FARDC na FDLR mu rugamba bahanganyemo na M23, ariko uyu mutwe na wo ntuboroheye kuko uherutse kugaragaza umwe muri bo wivuganye.
RWANDATRIBUNE.COM