Ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ziyemeje gushyira imbaraga munyengero z’umujyi wa Goma mu rwego rwo gukumira ko inyeshyamba za M23 zafata uyu mujyi, dore ko ziri mu birometero 15 Gusa uvuye mu mujyi.
Nk’uko byakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zo muri Congo, bavuze ko izi nyeshyamba zikomeje gufata uduce dutandukanye, banemeza ko bagiye gusubiza intambara iyo yaturutse mu Rwanda kugira ngo nabo baba bare.
Abanye congo bongeye kugaragaza ko umuntu ubagambanira ari muribo ndetse bamwe ntibatinya kugaragaza ko bamwe mubayobozi ndetse n’ingabo ziri kurugamba zikaba zirimo abagambanyi cyangwa se ibyitso.
Si aba gusa bavuze ibi kuko kuva urugamba rw’inyeshyamba za M23 rwatangira hamaze gufungwa abasirikare beshi bashinjwa kugambanira igihugu, aho bakomeje gushinjwa ko baba bakorana n’izi nyeshyamba.
Mucyumweru gishize kandi hari abasirikare babonye urugamba rukomeye bariyirukira, ibintu byasize babiri muribo bakatiwe urwo gupfa bazira ubugambanyi.
Umuhoza Yves