Kugira ngo imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo irenga ijana ishobore kurandurwa burundu, ni uko Leta ya Congo yakwicarana n’iyi mitwe yose, ikagenda iganira n’umwe ku wundi noneho buri mutwe Leta ikumva icyo ushaka ikagenda iwusubiza.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habarirwa imitwe yitwaje intwaro irenga 100 irimo Mai Mai ,Rud-Urunana, ADF, FDLR, FLN n’indi myinshi.
Inzira yo kuganira ishobora kuba imwe mu zabafasha, indi ya kabiri ni uko Leta ya Congo yajya ihemba abasirikare bayo neza kuko kutahemba neza na byo ni bimwe mu byongera iyi mitwe muri DRC kuko iyo batabahembye bigumura bakajya gushinga imwe muri iyo mitwe irwanya Leta ariko bakayishyiriraho no kurinda ubwoko bwabo.
Icya gatatu ni uko Leta ya Congo yakongera imbaraga mu gucunga umutekano w’abanyagihugu bayo, bigatuma abasirikare badakomeza guta akazi ngo bajye gushinga imitwe irinda ubwoko bwabo kuko abaturage muri congo baricwa cyane kandi iyo upfuye biba birangiye kuko nta buryo buriho bwo gukurikirana uwapfuye.
Ibi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Vincent Karega yabigarutseho avuga ko intambara isenya ariko ko itubaka kandi ko kongera gusana ibyasenywe n’intambara bigorana .
Yakomeje avuga ko ku byerekeranye n’ibyakorwa kugira ngo akarere k’ibiyaga bigari kagarukemo amahoro by’umwihariko mu burasirazuba bwa Congo, Congo ifite igisubizo mu biganza byayo.
Yagize ati ”Congo ifite abahanga benshi bagomba kwicara hasi bakajya inama yubaka bagashakira igisubizo ibibazo by’inyeshyamba zibarizwa muri iki gihugu yaba iy’imbere mugihugu ndetse n’ihabarizwa ikomokia mubindi bihugu.”
Gusa Abasesenguzi bamwe bavuga ko bigoye ko ibitero bya gisirikare birandura inyeshyamba burundu kuko abagize iyo mitwe bahita bazimirira mu baturage iyo bagabweho ibitero bikaze.
Ibyo byabonetse ku bitero bikomeye byo kurandura inyeshyambaza za FDLR mu mpera za 2019 byishe bamwe mu barwanyi bakuru bayo barimo Sylvestre Mudacumura.
Icyo gihe bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bavuze ko FDLR itagiteye ikibazo, ariko ubu FDLR yongeye kumvikana ndetse u Rwanda ruravuga ko irimo gufatanya n’ingabo za DR Congo.
Umwaka ushize, ingabo za Uganda zinjiye mu ntara ya Ituri kurwanya no kurandura inyeshyamba za ADF, ariko kugeza ubu izi nyeshyamba ziracyumvikana mu bikorwa byo kwica abaturage.
Mu minsi ishize, ingabo z’u Burundi byavuzwe ko ‘zinjiye rwihishwa’ muri Kivu y’Epfo kurwanya RED-Tabara, ariko uwo mutwe bikekwa ko ugifite ibirindiro mu misozi y’iyo ntara.
Ibi ni nako byagenze ku bitero byinshi by’ingabo za leta ya Congo ku nyeshyamba zaho ariko byananiwe kuzirandura burundu mu myaka irenga 20 ishize.
Abasesenguzi b’ikigo International Crisis Group, bavuga ko ikibazo cy’inyeshyamba zo muri DR Congo cyakemurwa burundu n’ubushake buhamye bwa leta ya Kinshasa ubwayo kandi mu nzira z’amahoro.
Ariko leta ya congo iba ibigendamo biguru ntege ntiyite kureba impamvu ituma mu gihugu cyayo ariho havuka imitwe y’itwaje intwaro umunsi k’uwundi kandi aribyo bihungabanya umutekano w’igihugu cyayo.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM