Abarimu b’Abanyamahanga 30 boherejwe mu Rwanda ku bufatanye bwa Leta n’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), baje kwigisha uru rurimi, Umukozi muri Ministeri y’Uburezi yavuze ko bashaka kongerera imbaraga Igifaransa mu mashuri yose.
Inama ijyanye no kuvuga inshingano za bariya Barimu yabereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ku ikubitiro ni Abarimu 30 bavuye mu bihugu bitandukanye, ngo Leta ikazagenda yakirana n’abandi inabashyira mu mashuri atandukanye.
Gaspard Twagirayezu Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi mu Rwanda ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, ni we wari uhagarariye Leta muri kiriya gikorwa.
Yagize ati “Ni abarimu baturutse hirya no hino mu bihugu bitandukanye bakaza kudufasha, intego yabo ni ukuzamura ururimi rw’Igifaransa, nk’uko bimeze ni intego dufite nk’Igihugu yo kuzamura ururimi rw’Igifaransa, bazafasha abarimu n’abandi bantu mu muryango kugira ngo dukomeze kuzamura ururimi rw’Igifaransa.”
Yavuze ko Leta ishaka ko Igifaransa kigira umwanya ukomeye mu burezi bw’u Rwanda, abana bakajya babasha kuvuga Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa.
Igifaransa henshi ngo gitangira gushyirwamo imbaraga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ariko ngo Leta irashaka ko gishyirwamo imbaraga ntikibagirane, ku buryo abana bazajya bakivuga bakanakibazwamo mu bizamini bya Leta.
Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF) ubu uyobowe na Mme Louise Mushikiwabo ni wo wafashije ko bariya Barimu baza mu Rwanda, ibizabagendaho ngo bazafatanya na Leta y’u Rwanda kubitanga.
Abarimu baje ngo ni ikiciro cya mbere, uko bazagenda biyongera haza abandi bazagenda bashyirwa mu byiciro by’amashuri bitandukanye.
Igifaransa cyatangiye kucya mu bibazo mu Rwanda ubwo umubano w’ibihugu byombi utari umeze neza mu myaka ya za 2008. Icyo gihe Leta y’u Rwanda yavuze ko amasomo yatangwaga mu Rurimi rw’Igifaransa azajya yigishwa mu Cyongereza.
Nyuma y’itorwa rya Louise Mushikiwabo ndetse na mbere yaho gato umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa umaze kuzahuka, Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 24 Ukwakira 2018, iyobowe na Perezida Paul Kagame mu myanzuro yayo harimo n’uwo kongera imbaraga mu Rurimi rw’Igifaransa haba mu Burezi, mu mahugurwa no mu bucuruzi.
Ntirandekura dorcas