Mu kiganiro perezida w’ishyaka P S imberakuri yahaye rwandatribune.com yavuze ko kubyo bemereye abaturage biyamamaza mu matora ya 2018 bashimishwa nibyo bamaze kugeraho m’ubuvugizi bakoze aho bari mu nteko.
Mu matora y’abadepite 2018 Mukabunani christine yavugaga ko PS imberakuri nigira abayihagararira mu nteko izakora ubuvugizi abarimu bagahabwa umushahara ujyanye n’ uko ibiciro bihagaze ku masoko.
Mukabunani yavugaga ko bidakwiye ko umurisansiye w’ umwarimu ahembwa 120 000 nyamara undi murisansiye biganye ukora muri Leta ahembwa ibihumbi 300”
Iri shyaka muri manifesto yaryo harimo ko rizaharanira ko hajyaho Farumasi zikorana na Mituelle de santé.
Iri shyaka ryavuga ko umwihariko waryo ari uko ari ishyaka rivuga ibitagenda neza kandi rikaba ridahangana na Leta.
Ryizezaga Abanyarwanda ko nibaritora ritazagera mu nteko ngo ryiturize rireke kuvuga ibitagenda neza ndetse ngo ritanatsinze ko ritajya mu muhanda ngo rwigaragambye kuko ritakora ibibujijwe.
Rwandatribune.com yashatse kumenya aho ibyo bari biyemeje babigeze avuga ko bashimishijwe naho bageze nubwo ibyo bari biyemeje byose bitagezweho.
Yagize ati”twaharaniraga ko imibereho myiza ya mwarimu yakitabwaho ,umushahara we ukiyongera twabikoreye ubuvugizi birakorwa nubwo ubuzima burushaho guhenda ariko warongerewe kandi tuzakomeza gukora ubwo buvugizi ,twaharaniye ko kandi abaturage bashishikarizwa gukoresha ifumbire yimborera kurusha imvaruganda nibura ubona ko leta yabyumvise ishishikariza abaturage gukora imborera no kuyikoresha kandi nubwo hari ibitaragerwaho nko kuhira imyaka tuzagumya dukore ubuvugizi kuko n’inteko yabishyize mu nshingano zayo.
Yavuze ko anasaba abarwanashyaka ba PS imberakuri kuzitabira amatora no kuziyamamaza muri icyo gihe.
Ishyaka rya PS Imberakuri rifite abadepite babiri mubadepite 53 baserukira imitwe ya politike yemewe mu Rwanda uko ari cumi numwe abo badepite akaba ari Mukabunani Christine na Niyorurema jean Rène.
Mucunguzi obed