Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken yatangaje ko Igihugu cye gishyikiye ibyanzuwe mu nama z’i Luanda n’i Nairobi ku kibazo cya M23.
Yabivuze mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022.
Antony Blinken yabajijwe n’itangazamakuru ku buryo abona ikibazo cya M23 na Leta ya DRCongo cyakemuka, asubiza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ibiganiro bya Luanda na Nairobi.
Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ibiganiro byabereye Luanda na Nairobi mu gukemura ikibazo cya M23 n’indi mitwe yitwaje Intwaro, mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo no guhosha amakimbirane hagati y’u Rwanda na DRCongo.”
Yakomeje avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye kuba umuhuza muri ibyo biganiro. ndetse asaba imitwe yose yitwaje intwaro, kuyishyira hasi.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM