Inama y’ umuryango uhuza ibihugu bivuga uririmi rw’icyongereza CHOGM, ku nshuro ya 26 yaberaga mu Rwanda yasojwe kuwa 25Kamena 2022, iyi nama yasize hatowe ikindi gihugu kizakira iyi nama mumyaka iri imbere. iki gihugu cyitwa Samoa.
Samoa ni igihugu kigizwe n’ibirwa byinshi ubundi bakunze kwita Ibirwa bya Samoanes, iki gihugu giherereye mu Nyanja ya Pacifique. Iki gihugu gikunze gufatwa nk’agace ka Reta zunze ubumwe z’Amerika, kigizwe n’uduce twinshi tw’uturwa nyamara muri byose ibirwa bibiri nibyo binini, kuko byihariye 99% by’ubuso bugize iki gihugu.naho ibindi 7 bisigaye bigasigarana 1%
Nyamara n’ubwo ibi bibiri ari byo binini sibyo bikunzwe kurusha ibindi kuko agace gakunzwe cyane muri iki gihugu kigizwe n’ibirwa twavuga ko ari Upolu, kuko ari cyo gituwe cyane kurusha ibindi. Naho ikirekire cyane kikitwa Savaii
Iki guhugu giherereye ahagana mu majyepfo y’inyanja ya Pasifique ubundi cyaboanye Ubwigenge kuwa 01 Mutarama 1962 cyakora umunsi w’ubwigenge bawizihiza kawa 01 Kamena.
Iki gihugu kigizwe n’ibirwa 9 gituwe n’abaturage 203,900 batuye k’ubuso bungana na kirometro kare 2 831, iki gihugu gifite ubutumburuke bungana na 963, Umurwa mukuriu w’iki gihugu witwa Apia
Indimi zikoreshwa muri iki gihugu ni Samoan ari naho icyongereza nyacyo gikunze gukoreshwa cyane.
Naho kubyerekeranye n’uburezi abaturage bagera kuri 99% bazi gusoma no kwandika gusa ikibazo cy’imirimo ihabwa urubyiruko iracyari ikibazo kuko usanga urubyiruko rwinshi harimo abashomeri.
Mudahemuka Camille.