Ishuri Child Rights School, ni ishuri riherereye mu mujyi wa Musanze rwagati, aho rifite irerero rigezweho n’ishuri ryinshuke rikomeje gufasha ababyeyi bo mu Karere ka Musanze kwivana mu bukene ribafasha kwita ku mutekano n’uburere bw’abana babo.
Iri shuri riherereye mu Murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze (Mu mujyi Rwagati, ku marembo y’urusengero rwa ADEPR Muhoza).Iri shuri rifite intego ivuga ko bagomba gutanga uburezi hibandwa mu kubungabunga uburenganzira bw’Umwana.
Umuyobozi w’iri shuri, Madame Mugabekazi Jeanine asobanurako, bajya gutangiza iri shuri byaturutse ku gitekerezo cy’ibyo babonaga ku mbuga nkoranyambaga , aho abakozi bo mu rugo bafata nabi abana baba basigiwe mu gihe ababyeyi babo baba badahari.
Ati:” Nabonaga uko abakozi birirwa bakubita abana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bihurirana no kuba nkunda abana kandi narize no kubitaho , bimpa igitekerezo cyo gushinja iri shuri(Irerero).”
Muri Child Rights School bakira abana , guhera ku mezi abiri avutse kugeza ku myaka 5, aho umwana aba arangije amashuri y’inshuke agiye kwinjira mu mashuri abanza.
Umwihariko wa Child Rights School, ni uko iyo umuntu ari i Musanze mu rwego rw’akazi, ashobora kubasigira umwana akigira muri gahunda ze, yazisoza akaba aribwo yaza gufata uwo mwana aba yahasize.
Abarezi b’ishuri Child Rights School babanza guhabwa amasomo yibanze abafasha kubasha kwita ku bana barererwa muri iri shuri.
Cyakora nubwo bimeze bitya , Madame Mugabekazi avuga ko hakiri imbogamizi nyinshi, nk’aho icyiciro cy’ababyeyi bakora ubushabitsi buciriritse batabagana ahanini bigendanye n’uko bavuga ko ibiciro byaho biri hejuru.
Mu kwishakamo ibisubizo, Madame Mugakekazi Jeanine uyobora iri rerero avuga ko bakirimo gushaka uko bakorana n’abafatanyabikorwa bityo bikaba bishobora gutuma hashyirwaho amafaranga y’ishuri abereye buri mubyeyi wese.
Iri shuri kandi ryakira abana bose nta kuvangura ku gitsina, ubumuga cyangwa ikindi cyose.
Irerero Child Rights School, ryatangijwe ku mugaragaro kuwa 2 Gicurasi 2021. Kuri ubu rikaba rifite abana 65 barimo abarererwa mu irerero 15 n’abiga mu shuri ry’inshuke 50.
Madame Mugabekazi , avuga ko bafite ubushobozi bwo kwakira abana bagera ku 150, aho mu shuri ry’inshuke bashobora kwakira abagera ku 100 naho mu irerero bakaba bafite ubushobozi bwo kwakira abana 50.