Ishuri Wisdom School ryamaze ababyeyi baharerera n’abifuza kuharerera impungenge ku ngamba zafashwe mu guhangana na Covid-19 ikomeje kuyogoza ibigo hirya no hino ku isi.
Wisdom Schools, ni itsinda ry’ibigo ribarizwa mu majyaruguru y’u Rwanda no mu Ntara y’Iburengerazuba.Ni ikigo cyigisha abana kuva mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye. Umwihariko w’iki kigo ni uko gitanga uburezi n’ubumenyingiro biri ku rwego mpuzamahanga.
Mu kumenya uko iki kigo kiri mu bigo bikomeye mu gihugu cy’u Rwanda cy’itwara mu kurinda abanyeshuri bacyo icyorezo Covid-19, Rwandatribune.com yasuye iki kigo maze umuyobozi wacyo Elie Nduwayesu adutembereza iki Kigo mu ishami rya Musanze ari naho icyicaro cyaryo gikuru giherereye.
Mu mafoto , uku niko Wisdom Nursery, Primary and Secondary School ryubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19.
Ubusanwe Wisdom Schools, ifite andi mashami mu bice bitandukanye, nka Rubavu na Nyabihu mu burengerazuba bw’u Rwanda, Musanze(Icyicaro) na Burera mu Majyaruguru y’igihugu.
Muri iyi minsi yo kwirinda Covid-19 umunyeshuri wa Wisdom School ahabwa udupfukamunwa 2 tw’umwenda ahindurirwa nyuma y’icyumweru 1. Ishuri rifite umuforomo uhoraho ushinzwe kwita ku buzima w’abana umunsi ku munsi, ugize ikibazo gikomeye agahita ashyikirizwa Ibitaro bya Ruhengeri mu maguru mashya.
Nduwayesu uyobora iri shuri avuga ko izi ngamba zose zifatwa, mu guhangana na Covid-19 hari komite ngenzuzi igizwe n’abanyeshuri n’abarezi bashinzwe kureba uko ayo mabwiriza ashyirwaho n’ikigo yubahirizwa.
Ku bijyanye n’itangira ry’amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere mu mashuri abanza, ishuri Wisdom ryateganije abakozi bazaba bashinzwe gukarabya abana ibiganza mu rwego rwo kumenya neza ko isuku yabo yizewe . Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi bizajya biherekezwa no kubaha umuti wica udukoko bazajya bisiga nyuma yo gukaraba.
Mu gusoza umuyobozi wa Wisdom schools Nduwayesu Elie amara ababyeyi baharerera impungenge ko mu gihe cy’amezi arenga abiri bamaranye n’abana nyuma y’isubukurwa ry’amashuri, nta mwana n’umwe muri Wisdom uragaragaza ibimenyetso bya Covid-19, ari naho ahera asaba ababyeyi bifuza kuharerera ko amarembo agifunguye, mu gicumbi cy’ubumenyi n’uburere bishingiye ku ndagagaciro za Gikiristu bibarizwa muri ”Wisdom Schools”
Ubwanditsi