Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko itewe impungenge n’imyitwarire y’Umutwe wa M23 bahanganye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu kiganiro yagiranye n’itagazamakuru kuwa 16 Kanama 2023 mu mujyi wa Kinshasa, Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanahaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma DRC, yatangaje ko umutwe wa M23 wanze kubahiriza gahunda yashizweho na Leta, inakubiye mu myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere.
Ni gahunda isaba abarwanyi ba M23 kujya mu kigo cya Rumangabo, kugirango bamburwe intwaro ndetse basubizwe mu buzima busanzwe ,mu rwego guhagarika intambara uyu mutwe uhanganyemo n’Ubutegetsi bwa Kinshasa.
Patrick Muyaya, yakomeje avuga ko Guverinoma ya DRC, yamaze kugura ibikoresho byose bikenewe bigomba kwifashishwa nabo barwanyi ba M23, mu gihe bazaba bari mu kigo cya Rumangabo , nyamara ngo hashize ibyumweru bigera kuri bitanu byaraheze mu mujyi wa Goma.
Ibi, ngo biraterwa n’uko Umutwe wa M23, wanze kubahiriza iyo gahunda , ahubwo ngo ukaba uri kwitegura kongera kubura imirwano.
Ati: Twaganiye bihagije n’Ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango wa EAC ku ngingo irebana n’igikorwa cyo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba M23 nk’uko biteganywa n’imyanzuro yafashwe n’Abayobozi b’ibihugu byo mu karere .”
Yakomeje agira ati:” ikigaragara n’uko Umutwe wa M23, nta bushake ugaragaza mu kubahiriza iyo myanzuro ,mu gihe Guverinoma yamaze gutunganya ibikenewe byose kugirango abarwanyi b’uyu mutwe berekeze mu kigao cya Rumangabo. Twamaze kubona ko batabishaka ahubwo bari kwitegura kongera kugaba ibitero ku ngabo za Leta FARDC.”
Kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe ku barwanyi ba M23, ni imwe mu ngingo ikubiye mu myanzuro yafashwe n’Abakuru b’ibihugu byo mu karere, mu biganiro byabereye i Lunda muri Angola mu rwego rwo guhosha amakimbirane hagati ya M23 na Kinshasa.
Kugeza ubu ariko, Umutwe wa M23, uvuga ko utazemera kujya mu kigo cya Rumangabo ushorewe nk’amatungo, kugirango wamburwe intwaro no gusubizwa mu bizima busanzwe, mu gihe Guverinoma ya Congo itaremera kwicarana nawo ngo bagire ibyo bumvikanaho.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com