Mu nama y’abaminisitiri bo muri Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2021 hemejwe kandidatire ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nk’umunyamuryango w’Afurika y’Iburasirazuba -EAC.
Minisitiri w’intebe wa mbere wa Uganda akaba na Minisitiri w’ibikorwa bya Afurika y’Iburasirazuba, Rebecca Kadaga, yatangaje iki cyemezo ku rubuga rwe rwa Twitter aho yagize ati”Inama Njyanama, iterana mu nama yayo ya 44 idasanzwe, yemeje ko DRC yujuje ibisabwa byose kugira ngo yemererwe kwinjira muri EAC. “
Kadaga yakomeje avuga ati: “Nagize uruhare mu cyemezo cy’amateka cyo gusaba inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinema kwemera ubusabe bwo kwinjira kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.”
Ibi bikazatuma habaho iterambere ryihuse mu karere kose. DRC izaba umunyamuryango wa EAC muri Mutarama 2022.
Ibipimo ngenderwaho mu kwinjiza abanyamuryango bashya bigaragaza ko DRC yamaze kubahiriza ibisabwa harimo no kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubutabera mbonezamubano, uruhare rushoboka mu gushimangira ubumwe muri Afurika y’Iburasirazuba, demokarasi no kugendera ku mategeko, ndetse n’iyubahirazwa ry’amahame yemewe.
Kuva kera, DRC ifatwa nk’ahantu habi cyane ku mugore n’umukobwa, kubera ihohoterwa rikabije bakorerwa n’imitwe yitwaje intwaro ibarirwa muri iki gihugu cya Congo hamwe n ‘inzego z’umutekano zihabarizwa.
Kuva icyo gihe DRC izifatanya na Kenya, Uganda, Tanzaniya, u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Amajyepfo muri EAC aho uburenganzira bwa muntu na demokarasi byubahirizwa.
M.Louis Marie