Kuri uyu wa 19 Mata 2023 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma hateganijwe inama idasanzwe izahuza abagize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo basobanure neza inshingano z’ingabo z’uyu muryango zoherejwe muri iki gihugu.
Iyi nama kandi yatangajwe na Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba, ubwo yari mu nama kuwa 07 Mata agasaba ko ibiganiro by’amahoro byagombaga kubera Nairobi byazabera muri DRC kugira ngo hareberwe hamwe aho umutekano wo muri Kivu y’amajyaruguru ugeze, nyuma yo kwakira RACF nk’ingabo zaje kugarura amahoro.
Iyi nama izaba igamije gusobanura inshingano z’ingabo z’uyu muryango zibarizwa muri Kivu y’amajyaruguru, ndetse bakanarebera hamwe iby’umutekano w’aka karere aho ugeze ndetse n’icyiyongeye ho nyuma yo kwakira ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Ingabo z’uyu muryango zageze muri iki gihugu ,mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 zije kugarura amahoro muri Kivu y’amajyaruguru, aho ingabo za Leta zari zimaze igihe zihanganye n’inyeshyamba za M23
Cyakora mu minsi ishize nyuma y’igenzura ryakozwe n’ingabo z’uyu muryango hamwe n’intumwa za Leta, ryagaragaje ko uyu mutekano uri kugenda ugaruka mu buryo ndetse banemeza ko inyeshyamba za M23 zamaze kuva mu duce zari zarigaruriye twose bityo ko amahoro asigaye ahinda.
Iyi nama biteganijwe ko izatangira kuri uyu wa 18 Mata, mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru wa Goma. Gusa ibyerekeranye n’ingabo za EAC ntibivugwaho rumwe kuko bamwe mu banya Politiki bifuza ko izi ngabo zahita zisubira iwabo kuko hanyuma hagakomeza ingabo z’Angola.
Iyi nama yagombaga kubera I Nairobi ariko ikaba izabera I Goma yitezwe ho byinshi na Guverinoma ya Congo ndetse n’Inyeshyamba.