U Rwanda rwemerewe kugabanya imisoro n’ amahoro ya Gasutamo ishyirwa munsi y’iyari isanzweho mu bihugu by EAC, mu rwego rwo korohereza abaturage kugura ibicuruzwa bimwe na bimwe by’ingenzi .
Ibi bintu byatangajwe uku bishobora gutuma ibiciro ku isoko ryo mu Rwanda byongera gusubira hasi dore ko kugeza ubu ku isoko hahaga umugabo hagasiba undi. Ibi biciro byashyizwe ho ,ku buryo bukurikira ndetse biranatangazwa ku mugaragaro.
Umuceri utumizwa mu mahanga uzishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 45% cyangwa amadorali y’amerika 345 kuri toni aho kwishyura 75% yishyurwa muri EAC;
Isukari izishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 25% aho kuba 100% cyangwa amadorali y’amerika 460 kuri toni.
Amafi atumizwa hanze ya EAC azajya yishyura 25% aho kuba 35% yishyurwa muri EAC.
Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga bicururizwa mu iguriro ryashyiriweho abakora mu nzego z’umutekano (Army Shop) nta mahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura 25% yishyurwa muri EAC.
Imashini zikora imihanda nta mahoro ya gasutamo zizishyura aho kwishyura 10%.
Imodoka zitwara imizigo ku bushobozi buri hejuru ya toni 5 ariko butarengeje toni 20 nta mahoro ya gasutamo zizishyura aho kwishyura 25%;
Imodoka zitwara imizigo ku bushobozi burenze toni 20 nta mahoro ya gasutamo zizishyura aho kwishyura 25%.
Imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange bari hejuru ya 25 zizishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 10% aho kwishyura 25%.
Imodoka zitwarira hamwe abagenzi 50 n’abari hejuru nta mahoro ya gasutamo zizishyura aho kwishyura 25%.
Imashini nini n’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu budozi bw’imyenda n’inkweto nta mahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura 10%;
Ibikoresho by’itumanaho nta mahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura 25%.
Ibicuruzwa biri ku rutonde rw’ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu nganda (raw materials) nta mahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura 10% cyangwa 25%.
Ibikoresho byifashishwa mu guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga (amakarita ya za banki, utumashini dukoreshwa n’abacuruzi mu kwishyurwa) nta mahoro ya gasutamo bizishyura aho kwishyura aho kwishyura 25%.
Amavuta yo guteka azishyura umusoro wa 25% aho kwishyura 35%
Ibi byose byitezweho ko ibiciro ku isoko bizasubira hasi ndetse bikaba byafasha abaturage guhaha nerza badahenzwe ngo usange hari abatabigura kubera ubushobozi bwanze.