Imwe mu ntego zatumye umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ushingwa ni ugushyira hamwe, gushyiraho isoko rusange,no guha imbaraga ibihugu byo mu karere. Ibi biri mubyo umwanditsi mukuru w’uyu muryango yagarutseho ubwo yari muri DRC hamwe na Minisitiri w’intebe wa Congo.
Dr Peter Mutuku Mathuki waje ayoboye intumwa z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yakiriwe na : Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC, Christophe Lutundula, baganira kubyerekeranye n’umutekano ubarizwa muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, n’uburyo bwo gushaka igisubizo by’uwo mutekano wabaye agaterera nzamba nka kamwe ka nyina wa Nzamba muri iki gihugu.
Basobanuye kandi ko uyu muryango ugamije gushyira hamwe imyumvire no gushimangira amategeko agenga uyu muryango, kuburyo abagize uyu muryango Politiki yabo usanga izira amakemwa.
Uyu muyobozi yasabye Congo gushyira mubikorwa ibyo basabwa kugira ngo Politiki yabo igende neza, binafashe EACkwesa imihigo bityo n’ibindi bihugu byose bigize uyumuryango bibikore gutyo ,bityo umuryango wacu wese imihigo.
Umuhoza Yves