Elon Musk wahoze afite umwanya wa mbere mubaherwe kw’isi, ubu niwe wongeye kuwisubiraza,
awuvanyeho Bernard Arnault umukuru wa kompanyi LVMH y’ibicuruzwa by’ubuzima buhenze.
Umutungo we wazamutseho miliyari 55$ kuva muri Mutarama (1) uba miliyari 192$, nyuma yo kuzamuka kw’agaciro k’imigabane ya kompanyi ye ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, Tesla.
Umutungo wa Arnault wo wagabanutseho miliyari 24$ ugera kuri miliyari 187$, nk’uko bivugwa n’urutonde rwa Bloomberg Billionaire index.
Ubu akurikiwe na Jeff Bezos hamwe na Bill Gates ku mwanya wa gatatu n’uwa kane
Arnault w’imyaka 74, yari yaciye kuri Musk, 51, mu Ukuboza(12) gushize ubwo imigabane ya LVMH yiyongeraga kubera isoko ryari ryazamutse ry’abakeneye ibicuruzwa bye.
LVMH Moët Hennessy Louis Vuitton ya Arnault izwi mu bucuruzi bw’ibintu by’agaciro nk’inzoga n’imivinyu nka Moët, Hennessy, Belvedere na Krug, imyambaro ya Christian Dior, Givenchy, na Louis Vuitton n’iyindi, imibavu nka Acqua di Parma cyangwa Sephora, n’imirimbo nka Bulgari na Hublot n’ibindi.
Igihe imigabane ya LVMH yari yazamutse iya Tesla yari yaguye cyane kubera impungenge ko imitegekere ya Musk y’urubuga rwe rwa Twitter yagira ingaruka no ku bindi bikorwa bye.
Gusa imigabane ya Tesla yongeye kuzamukaho hafi 92% kuva uyu mwaka utangiye kuko abashoramari bagize icyizere nyuma y’uko Musk atangaje ko agiye gushyiraho umuntu wundi ukuriye Twitter.
Muri iki cyumweru urugendo rwe mu Bushinwa kuganira kuri Tesla narwo rwateye amatsiko, mu gihe uru ruganda rurimo kungukira mu matsiko abantu bafitiye ‘artificial intelligence’.
Ku rundi ruhande, ibiciruzwa bimwe bya LVMH nk’imyambaro ya Louis Vuitton na Christian Dior yo isoko ryayo ryaragabanutse.
Nyuma yo kugera ku gasongero ko gucuruza byinshi muri Mata 4 imigabane yayo yaguyeho 16% kuva uyu mwaka watangira.
Arnault, uri mu batangije iyi kompanyi mu 1987, niwe munyamigabane munini muri ubu bushabitsi, ari nabwo kompanyi ifite agaciro kanini kurusha izindi i Burayi.
Muri Mutarama,uyu mufaransa yashyizeho umukobwa we Delphine Arnault, w’imyaka 47, nk’umukuru w’ishami ryaryo ry’imyenda ya Dior, nka zimwe mu mpinduka muri LVMH.
Abana bose batanu ba Bernard Arnault bafite imyanya y’ubutegetsi muri iki kigo.
Bloomberg ivuga ko umukuru wa Amazon, Jeff Bezos, ari umukire wa gatatu ku isi n’umutungo wa miliyari 146$, naho Bill Gates washinze Microsoft agakurikiraho n’umutungo wa miliyari 126$.
Jessica Mukarutesi
UBUKIRE ntibutubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga.Ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,nubwo aribo bacye nkuko yabyerekanye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka.Soma Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’uko bible ivuga.Isobanura neza ko upfuye yariberaga mu by’isi gusa,biba birangiye atazongera kubaho.