Imiryango itegamiye kuri Leta yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Perezida Emmanuel Macron ko agomba kugira icyo yakora kucyo bise ubushotoranyi bw’u Rwanda.
Ibi babikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’imiryango itegamiye kuri Leta igera ku 148 risaba ko Perezida Emmanuel Macron biteganijwe ko azagera I Kinshasa kuri uyu wa 05 Werurwe yazavuga ku kibazo cy’ubushotoranyi bw’u Rwanda rwihishe inyuma y’inyeshyamba za M23.
Aba bashyize umukono kuri iri tangazo bavugaga k obo icyo bashaka ari amahoro, kandi bamaganye intambara ikomeje kubera muburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bati” turasaba Perezida Macron kwamagana ubushotoranki bw’u Rwanda.
Uyu witwa Georges Kapiamba, perezida w’ishyirahamwe rya Congo rishinzwe kubungabunga amahoro mubaturage (ACAJ) yavuze ko niba uyu mugabo atavuzekurimiki kibazo, hagomba kugenurwa neza iby’uruzinduko rwe mu gihugu ko hari inyungu rufitiye umuturage wa Congo.
Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa François Hollande we yari yattangaje ko yiteze ko Perezida Emmanuel azavuga ijambo rikomeye ku ntambara iri kubera muburasirazuba bwa DRC
Ni ijambo yatambukije kubitangazamakuru bitandukanye kuri uyu wa 02 Werurwe aho yavuze ko u Rwanda rufite uruhare mu ntambara iri kubera muri DRC, aho inzirakarengane zitandukanye ziri kuburira ubuzima.
Umuhoza Yves