Eng. Mabumba Oswald Umugabo wa Yvone Idamange yitandukanije nawe avuga ko Ntaho ahuriye n’ibyo umugore amaze akwirakwiza ingengabitekerezo ya Genocide no kwangisha abaturage ubutegetsi biriho.
Mu butumwa Eng. Mabumba yanyujije ku urukuta rwe rwa Facebook yavuze ko adashigikiye umugore we kuko ngo yagerageje kumugira Inama akinangira.
yagize ati:” Mwaramutse nshuti.
Nitwa Eng.Mabumba Oswald, Ndi injeniyeri kubwumwuga kandi ndi se w’abana bane nyina ni Yvonne Idamange.
Ndi umunyarwanda utuye muri Sudani y’epfo .
Impamvu yatumye nandika ni ukumenyesha rubanda ko umugore wanjye Yvonne aherutse kujya kumugaragaro anenga Leta y’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga kandi iki n’ikintu namaganye nivuye inyuma.
Nk’umugabo we na se wabana be, nagerageje kumugira inama nk’umuryango kugirango ave mu nzira mbi ahitamo ariko ntiyaha agaciro inama zanjye.
Rero, Ndi hano kugira ngo mbamenyeshe ko ari wenyine mu gihe njye n’abana banjye nk’abenegihugu bubahiriza amategeko y’igihugu (u Rwanda) tutari muri gahunda ye.
Murakoze”.
Uyu mugore witwa Yvonne Idamange Iryamugwiza, amaze iminsi Mike asohoye videwovidewo ebyiri zikurikiranya yashyize kuri Channel ye ya Youtube zuzuye ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi .
Videwo ya mbere Idamange yayishyizeho kuwa 31 Mutarama 2021 ifite umutwe ugira uti ‘’Abanyarwanda turambiwe gufatirwaho imyanzuro idahwitse’’, Videwo ya kabiri nayo ifite umutwe ugira uti “Turashaka ibyemezo binogeye Abanyarwanda bitari intica ntikize” iyi yayishyizeho ku itariki ya 3 Gashyantare 2021.
uyu Mugore Idamange akomoka i Kigese na Mibirizi mu Karere ka Kamonyi ho mu ntara y’amajyepfo, amaze kwamamara kubera kubera amagambo yavuze yuzuyemo ihakana n’ipfobya rya Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 no kwangisha abaturage ubutegetsi biriho.
Nkundiye Eric
Nasabaga leta yacu ko uyu mugore atayita mu mutego nk’umwe wa karasira aba bantu basigaye bashaka ukuntu bajya i burayi bakabibura barangiza bagahimba za channel kuri youtube kugirango berekane ko bahanganye na leta comme ça nibaka visa bazazibone facilememt bitwaje ko leta ibaziza ibyo bavuga. uyu nawe rero RIB imuhamagare imwihanangirize atazongera kurengera avuga kuri genocide yakorewe abatutsi ubundi ibindi byose namubwira iki agende amokeeeee asange na ba karasira na ba gatanazi bajye mu isenga maze bagore amajwi.