Leta ya Eritrea yarekuye Abahamya ba Yehova 28 bari bamaze imyaka 26 mu gihome bazira kudakurikiza amategeko y’igihugu bitwaje imyemerere yabo.
BBC yavuze ko mu 1994 abayoboke b’idini ry’Abahamya ba Yehova bambuwe ubwenegihugu ,insengero zabo zirafungwa ndetse nabo ubwabo batangira guhigwa bukware abafashwe bagacirwa imanza abandi bagafungwa. Mu bushinjacyaha bashijwaga icyaha cyo kwanga kujya mu bikorwa bya Gisirikare. (Ambien)
Itangazo ry’Abahamya ba Yehova muri Eritrea rivuga ko abayoboke baryo bavuye muri gereza nkuru ya Eritrea nyuma y’imyaka ibarirwa hagati y’5 na 26 bari bamaze muri gereza.
Bamwe bafunzwe bavuga ko bazize kwanga kujya mu myiyereko ya Gisirakare ubusanzwe ngo ari itegeko muri iki gihugu.
Abahamya ba Yehova muri Eritrea bavuga ko hari abandi 24 bakiri muri gereza bategereje kurangiza ibihano byabo.
Mu 1994 Perezida Isaias Afwerki yatse ubwenegihugu nyuma yo kugaragaza kutubahiriza amategeko yari akomeje kuranga iki gihu, cyari kimaze umwaka umwe gusa kibonye ubwigenge.
Eritrea ni kimwe mu bihugu kitagira inteko ishingamategeko, gifatwa nk’ibihugu biyobowe n’abanyagitugu kuko Perezida wa Repubulika ari we ugira ijambo rya nyuma muri iki gihugu.
Amadini n’amatorero 3 niyo yemewe muri iki gihu ariyo: Aba-Orthodoxe, aba Islam b’aba Sunni n’aba Luther