Abasesenguzi basanga kuzana Abasilikare kuyobora Intara ya Kivu na Ituri bidahagije,ko n’igisilikare cya FARDC gikwiye kuvugururwa kigahabwa amaraso mashya
Ubu muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo hari abaguverineri b’abasirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Katanga, akaba ari icyemezo cyafashwe na Perezida Félix Tshisekedi mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano muri utwo duce ndetse kuwa 6 gicurasi gitangira gushyirwa mu bikorwa.
Nyuma yo gufata kino cyemezo abaturage b’Abanyekongo barimo n’abatuye hanze bagaragaje ko banyuzwe n’icyo kemezo ariko banagaragaza ko hari n’ibindi bigomba gukorwa kugirango haboneke amahoro n’umutekano birambye.
Ubwo bavuganaga n’ijwi rya Amerika abakongomani b’impuguke mu bibazo bya Congo, barimo ababa mu mahanga bagaragaje ko icyemezo cya Perezida Tshisekedi ari icyo gushimwa no guterwa inkunga, abantu bose bakagihagurukira ndetse bakacyumva.
Bakomeza bavuga ko abayobozi b’Abasivire mu duce turimo intambara rimwe na rimwe usanga bavugirwamo bigatuma batabasha gufata ibyemezo bikwiye .
Mu kiganiro yagiranye n’ijwi ry’Amerika Salomon Baravuga umunyekongo utuye mu Busuwisi yagize ati: icyemezo cya Perezida Tshisekedi ni icyo gushimwa no guterwa inkunga abantu bose bakagihagurukira kandi bakacyumva.
Yakomeje kuvuga ko gushyiraho Abayobozi b’abasirikare muri turiya duce twakunze kurangwa n’umutekano muke ni byiza cyane bitewe n’uko abayobozi b’abasivile babanaga n’abasirikare ugansanga bavugirwamo ntibabashe gufata ibyemezo bikwiye, birebana n’umutekano .n’iyo mpamvu tuvuga tuti gushiraho abayobozi b’Abasirikare ni byiza kuko bo badapfa kuvugirwamo.
Salomon Baravuga akomeza avuga ko gushiraho abasirikare ubwabyo ari byiza ariko bidahagije ,kuko Perezida Tshisekedi agomba no kuvugurura igisirikare cya FARDC , igipolisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano zose z’Igihugu kugirango umutekano bawushimangire ujye mu mibereho no mu myumvire ya buri Muturage w’umukongomani, haba muri Kivu y’Amajyarugu n’iyamajyepfo, Ituri ,Katanga doreko umutekano Muke wahabaye nk’umuco karande.
Akomeza avuga ko hashize imyaka 20 muri DR congo hari Abasirikare b’abanyamahanga mu rwego rwo kugarura amahoro ariko kugeza magingo aya ntakintu gifatika barageraho maze asabako igisirikare cya FARDC cyabanza kuvugururwa kikabasha guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ihungabanya umutekano muri utwo duce .
ati:”igisirikare cya Congo ubwacyo kibanze kivugurure. Abakongomani bagomba kumva ko umutekano bazawiyubakira ko ntacyo bizatugezaho gucungira ku bandi kugirango tubone umutekano. “
Akomeza avuga ko n’ubwo Perezida Tshisekedi yashizeho ba Guverineri b’ababasirikare abaturage nabo bagomba gufatanya nabo ngo kuko kwibwira ko Abasirikare bonyine bashobora kugarura umutekano ari imyumvire mibi ndetse ko ataribyo .
Simon arangiza avuga ko icyemezo cya Tshisekedi abaturage bacyakiriye neza keretse bacye batakishimiye kuko gishobora kubangamira inyungu zabo ,dore ko hari ababikiriyemo ndetse babigize ubucuruzi bavanamo amafaranga ,ngo bakaba aribo bagenda bayobya abaturage, bavuga ko ubwo Abasirikare baje gutegeka Demokarasi n’uburengazira bwa Muntu bigiye , kandi n’ubusanzwe ubwo burenganzira butaba muri ziriya Ntara kubera abantu bahora bapfa .
Emmanuel Sekiyoba umukongomani utuye muri Leta z’unze Ubumwe z’Amerika yongeyeho ko kuba Perezida Tshisekedi yohereje Abasirikare kuyobora intara aho umutekano mucye wabaye Karande yerekanye ko afite ubushake bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RD Congo
Ati:” Perezida Tshisekedi atweretse ko umutima we uba aho dutuye. Umutima we uba iwacu. Ibintu abaturage babayemo biteye agahinda cyane .
Kwicwa, gusahurwa umutungo w’igihugu n’ibibazo byananiranye hashize imyaka 20. Kuba Perezida ageze aho gutuma abasirikare n’icyemezo kiza kigamije guhangana n’abahungabanya umutekano muri turiya duce mu rwego rwo kugirango amahoro n’umutekano bigaruke iwacu.
Ahubwo bishobotse abahe imyaka 30 kuko Kariya Karere kananiranye kubera ivangura moko.”
Barangiza bavuga ko iki cyemezo cyagakwiye kuba cyarafashwe kera ariko ko batarenganya Perezida Tshisekedi kuko atariwe wari k’ubutegetsi imyaka yose ishize nta mutekano urangwa m’uburasirazuba Bwa DR Congo Bityo ko abamubanjirije aribo bagakwiye kubibazwa.
Hategekimana Claude