Barihehe bamwe mu biyitaga opozisiyo nyarwanda bavugiraga ku mbuga nkoranyambaga zigatitira
Mu rurimi rw’ikinyarwanda iyo bavuga abatavuga rumwe na Leta, benshi mu ndimi z’amahanga bitwa opozisiyo, benshi mu basesenguzi mu bya politiki bavuga ko hari abarwanya leta y’u Rwanda bavuga ko bari muri opozisiyo ariko atariyo nvugo byagakwiye kuba byitwa kuko benshi muri bo batagaragaza icyabateye kujya muri opozisiyo cyane ko nta migabo n’imigambi baba bafite bageza ku banyarwanda.
Kenshi muribo usanga bajya ku mbuga nkoranyambaga bameze nk’abanyweye ibiyobyabwenge ubundi bagatangira gutukana kakahava, hari abandi bashinze imiyoboro ya youtube mu rwego rwo gushaka amaramuko, ariko mu gukora icyo bita content mu ndimi z’amahanga (ubutumwa baha ababakurikiye) bagakora ibikorwa by’ubuhezanguni birimo no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
MUKIZA HESLON uzwi nka King Mashira
Avuka mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’amajyepfo, akaba atuye mu mujyi wa Cape town muri Afurika y’epfo , akaba yaradutse mu mwaka wa 2019 avuga ko aje gushyiraho ubwami bw’Abahutu ndetse yiyita umwami w’abahutu. Uyu Mukiza Heslon akaba yarabanje kuba mu mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa, nyuma y’aho yaje kubona ko iturufu y’amoko ntaho yamugeza yahisemo guceceka.
Mukankiko Sylivie Umutabazi
Ni umwe mu bagore bahoze bakuriye ubukangurambaga mu mutwe wa CNRD/FLN nyuma aza gushwana na bo ayoboka ishyaka rya Padiri Nahimana waje gushinga Guverinoma yo mu buhungiro, Sylivia Mukankiko abamuzi abavuga ko yibera mu gihugu cya Denmark akaba yarigeze no kuba ihabara rya Padiri Nahimana, ariko nyuma baje gushwana akaba yirirwa amutuka kuri youtube, benshi bavuga ko ubuzima bw’uyu mugore buri mu marembera kuko yarwaye kanseri yo mu birenge akaba atakivaho ari.
Uwimana
Uyu ni umutegarugori uba muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika benshi bavuga ko ajya ku mbuga nkoranyambaga za whatsapp na youtube akivugira ibyo abonye, hari n’abasanga afite ibibazo byo mu mutwe cyangwa, akaba yarabaswe n’ibiyobyabwenge, mu myaka itatu ishize uyu Uwimana ntiyasibaga ku mbuga nkoranyambaga, ariko amakuru Rwandatribune yamenye ni uko abana be basigara bakumira, kubera ko basanze ntacyo arwanira kuri izo mbuga.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko bene izo mbuga za Youtube zikoreshwa n’abarwanya ubutegetsi zerekana ibimenyetso simusiga ko nabo ubwabo ari abantu batunvikana ,cyane ko izo mbuga bazikoresha mu gutuka Leta y’u Rwanda, gusubiranamo ubwabo ndetse no kwisenya.
Ubwanditsi