Barafinda Sekikubo Fred wamamaye mugihe cy’amatora yo kumwanya w’Umukuru w’igihugu ubwo yatangaga ubusabe bwo kuba yakwiyamamariza uwo mwanya nk’umukandida w’igenga, komisiyo y’igihugu y’amatora ikamugaragarizako atari yujuje ibisabwa n’amategeko kugirango yemererwe kuba umwe mu bakandida bemerewe kwiyamamariza uwo mwanya.
Iki cyemezo siwe cyafatiwe wenyine kuko n’abandi bifuzaga kuba Abakandida batari bujuje ibisabwa ntibemerewe kuba Abakandida bigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Icyo cyemezo cya Komisiyo y’Igihugu y’amatora cyatumye Fred Sekikubo Barafinda yatangiye kwifata nk’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu gihe atigeze abyemererwa nk’uko amategeko yabiteganyaga.
Bwana Barafinda nyuma y’amatora byagaragaye ko icyo yifuzaga kitari ukuba umukuru w’igihugu ahubwo yifuzaga kwamamara, dore ko yagiye aboneka no mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi ba hano mu Rwanda.
Abakurikiraniye hafi imvugo, imbwirwaruhame ze n’ibiganiro yagiye agirana n’itangazamakuru rya hano mu Rwanda ndetse n’amaradiyo y’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda byagaragajeko atari umunyamapolitiki ahubwo ari umunyarwenya.
Ibi akaba yarabigize iturufu ryo kuvuga nabi uwo ashaka ndetse ntibyatinze yiha ubudahangarwa bwo gusuzugura inzego zaba bwite za Leta ndetse n’izumutekano ataretse no gusuzugura ubutabera ingero zirahari ni nyinshi.
Bwana Barafinda yigaragaje nk’ufite ubudahangarwa amaze gutumizwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB inshuro zigera kuri 2 nta narimwe yitabye, yahamagajwe n’Urukiko rwa Nyarugunga ku kirego yarafitanye n’umuturanyi,narwo ntiyigeze arwitaba hose ku nyandiko yerekana ko ari Kandida Perezida ubundi akabishyira mu mbuga nkoranyambaga atabaza.
Mu biganiro Barafinda yagiriye kuri Radio URUMURI y’ishyaka MRCD ya Rusesabagina yagize ati:Abanyarwanda benshi bazi uwo bajya bita Muzehe wabo naho Barafinda ati jye ndimukuru wa Muzehe agakomeza agira ati nta muzehe utagira mukuru we,ati kandi niteguye gusimbura Perezida Kagame nkazamugira umu Senateri.
Uyu mugabo watangiye agaragara nk’umunyarwenya haba mu myambarire ndetse n’igikapu cyabaga cyuzuyemo inyandiko nyinshi utamenya nkaho avuga ko agendera kumateka ye nkuko izina rye ribivuga Fred ngo byaba biva kunshinga kwibohoza.
Mu magambo ya Barafinda agaragaza ko ari umukuru w’igihugu nkaho yumvikana kenshi yita Umugore we First lady bishaka kuvuga umudamu w’Umukuru w’igihugu, mu gusoza iyi nkuru ntitwabura kubamenyesha ko uyu munsi kuya 10 Gashyantare ariho byari biteganijwe niba Bwana Barafinda Sekikubo yitaba urwego rw’ubugenzacyaha RIB,kugira ngo agire ibyo abazwa.
Aphrodis Uwizeyimana