Kuwa kabiri taliki ya 3 Ugushyingo 2020 nibwo habaye amatora mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
ayo matora akaba yarakurikiranywe n’isi yose bitewe n’uko icyo gihugu aricyo kiyoboye ibindi bihugu byo ku isi bitewe n’ubuhangange bwacyo, bityo impinduka z’ubutegetsi muri Amerika zikaba zigera no kubindi bihugu byo ku isi byaba bibishaka cyangwa se bitabishaka.
Umukandida w’ishyaka ry’Aba Repubulika ari nawe Perezida w’Amerika muri iki gihe Bwana Donald Trump akaba yari ahanganye n’umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate Bwana Joe Biden wabaye na Visi Perezida w’Amerika ku gihe cy’ubuyobozi bwa Barack Obama.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko Joe Biden ariwe watsinze amatora yo kuba Perezida wa 46 wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kwegukana amajwi 20 yo mu ntara ya Pennsylvania yatumye agira amajwi 284, mu gihe yaburaga amajwi 6 gusa ngo agere ku majwi 270 ya ngombwa kugirango atorerwe umwanya wo kuba perezida w’Amerika .
Donald Trump akimara kumva iyo nkuru y’uko ari Joe Biden watsinze amatora, yanze kubyemera ahubwo avuga ko ariwe watsinze amatora ku majwi menshi cyane atavuze umubare w’uko angana! Guhera icyo gihe Trump yavuze ko agiye kwitabaza inkiko kugirango ziteshe agaciro amajwi y’abantu batoye bakoresheje iposita kuko atekereza ko ayo majwi ariyo yatumye Biden atsinda, kuri we akaba abona ayo majwi yarashyizwe mu dusanduku tw’iposita nyuma y’italiki ya 3/11/2020 ariwo munsi w’amatora, bityo akaba agomba kugirwa impfabusa, ibyo ariko avuga akaba agomba kubigaragariza ibimenyetso mu nkiko.
Trump kandi yatangaje ko mu gihe azaba yagejeje ikirego mu nkiko atazava ku butegetsi bityo akaba adashobora kuva mu nzu perezida w’Amerika akoreramo , ngo keretse niharamuka hakoreshejwe imbaraga za gisilikare nibwo azavamo
Mu kwezi kwa Kanama 2020 Trump yasabye abayoboke bo mu ishyaka rye ry’abarepubulika, abenshi muribo bakaba bagizwe n’abazungu batsimbaraye ku matwara ya cyera,
kugura imbunda nyinshi muri gahunda yo kuzirwanaho mu gihe hazaramuka habaye ibikorwa byo kumukura ku butegetsi binyuze mu nzira y’uburiganya .
Amakuru Rwandatribune ikesha ibinyamakuru binyuranye byo muri Amerika akaba yemeza ko muri iki gihe cy’amatora yo muri Amerika
haguzwe imbunda zirenga miliyoni 16 . Imvugo ya Trump yo kwanga kurekura ubutegetsi no kwanga kwemera ko yatsinzwe ikaba ikomeje gutera abanyamerika benshi impungenge ko
muri icyo gihugu hashobora kuvuka intambara mu baturage.
Umuvugizi wa Joe Biden yavuze ko ishyaka ry’abademokarate ryiteguye kwirukana ingegera yihishe mu ngoro y’umukuru w’igihugu
Ese itegeko nshinga ry’Amerika ritegenya iki igihe perezida watsinzwe yanze gusohoka mu ngoro y’umukuru w’igihugu ?
Itegeko nshinga ry’Amerika ntaho riteganya ikigomba gukorwa igihe uwari usanzwe ari umukuru w’igihugu yanze kwemera gutsindwa maze akaguma mu ngoro y’umukuru w’igihugu . Mu mwaka w’1973 perezida w’Amerika Richard Nixon
yirukanywe ku butegetsi n’inteko ishingamategeko y’icyo gihugu kubera amakosa akomeye yakoze maze yanga kuva ku butegetsi ; ariko ntibyateye kabiri kuko mu gitondo yasanze
abakozi bakora mu ngoro y’umukuru w’igihugu bajugunye ibintu bye hanze ndetse n’igitanda yaryamagaho baragisohora, yavuye mu ngoro y’umukuru w’igihugu nabi cyane ku buryo buteye isoni .
Ingingo ya 20 y’itegeko nshinga ry’Amerika itegenyako iyo habaye amatora,
umukuru w’igihugu watowe atangira gukora imirimo ye kuva ku italiki ya 20 Mutarama saa sita z’amanywa ku isaha y’ Washington muri Amerika , icyo gihe perezida utaratowe nawe ahita atakaza ububasha bwose yari afite. Iyo iyo taliki igeze hakiri impaka mu matora, perezida watowe ahita agirwa umukuru w’igihugu naho
uvugako atemera ibyavuye mu matora agakomeza ibirego mu nkiko.
Ni ukuvuga ko Trump agomba gukora uko ashoboye akageza ku italiki ya 20 /01/2021 yarangije kuregera no gutsinda urubanza rw’uko yibwe amajwi, iyo taliki nigera nta cyemezo cyafashwe n’inkiko gihindura ibyavuye mu matora, perezida Joe Biden azahita ategeka ingabo gusohora ku ngufu Trump mu ngoro y’umukuru w’igihugu .
Hari abantu benshi bibajije niba ingabo z’Amerika zidashobora gukomeza kumvira Trump ntizimwirukane, ariko itegeko nshinga ry’Amerika risobanuye neza ko ingabo z’igihugu zose zigomba guhita zumvira Perezida mushya watowe guhera taliki ya 20 Mutarama.
Muri iki gihe Joe Biden yarengeje amajwi 270 amugira perezida, agomba kurindwa nk’umukuru w’igihugu kandi inzego zishinzwe umutekano zikaba zigomba kumugezaho raporo kimwe n’uko zizakomeza kuyigeza kuri perezida Trump kugeza taliki ya 20 Mutarama 2021 ubwo Trump azaba asohotse mu ngoro y’umukuru w’igihugu, Biden agasigara ayoboye igihugu wenyine .
Hategekimana Claude