Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagiranye amasezerano n’inyeshyamba za M23 yavugaga ko bagomba kurambika intwaro hasi bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe, abagifite imbaraga bakinjizwa mu gisirikare cya Leta, nyamara ibyo nti byakozwe nk’uko byagombaga gusa na n’ubu izi shyeshyamba zirasabwa gushyira intwaro hasi, nazo zigasaba ko hubahirizwa amasezerano bagiranye na Guverinoma y’igihugu cyabo.
Aya masezerano izi nyeshyamba zitsimbarayeho yagaragazaga uburyo abazasubizwa mu buzima busanzwe bazitabwaho ndetse n’abazakomeza akazi nabo bikagaragazwa, nyamara nyuma y’uko amasezerano atubahirijwe izi nyeshyamba ntizahwemye kwibutsa igihugu cyabo ko hari amasezerano atarubahirijwe bagiranye.
Nyuma uyu mutwe wakunze kugaba udutero nshuma mu rwego rwo kwibutsa Leta ko hari ibibazo bafitanye bitarangiye nyamara Leta ibyo ntiyabyitayeho, ahubwo yahisemo gushoza intambara yeruye kubana bayo bibumbiye muri uyu mutwe w’inyeshyamba.
N’ubwo uyu mutwe wakomeje gusabwa gushyira intwaro hasi, sibo gusa kuko nk’uko byagarutsweho n mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye I Luanda muri Angola mu rwego rwo gushakira igisubizo ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo,ubwo basabaga ko inyeshyamba zose zibarizwa muri Congo zigomba kurambika intwaro hasi.
Ibi banabibwiye umutwe wa M23 by’umwihariko bawusaba gusubira inyuma bakajya kuba muri Sabyinyo. Uyu mutwe w’inyeshyamba wabigarutse ho kenshi wibaza niba ari inyamaswa ngo basange izindi
Abakurikiranira hafi ibya Politiki y’iki gihugu bibaza niba koko izi nyeshyamba nizishyira intwaro hasi zizabasha gufashwa mu gihe n’inyeshyamba zari zararambitse intwaro zatangiye gutorokan ibigo bari barashyizwemo ngo kubera gufatwa nabi.
Uwineza Adeline