Ubwo COVID 19 yadukaga mu Rwanda hashyizweho ingamba zitandukanye zo kwirinda maze ibyatangiye bisa nkibyoroshye birangira bibaye bibi cyane aho mu ngamba zafashwe harimo na guma mu rugo nka kimwe mu byagoye abaturage cyane! Ese Marburg niho Yaba igiye kwerekeza abantu?
Ubu mu Rwanda kimwe n’ahandi hadutse icyorezo cya Marburg kikaba kiri guhitana ubuzima bw’abantu ku buryo Minisiteri y’ubuzima ikomeje gukangirira abantu kubahiriza ingamba zose zo kwirinda.
Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yabaye ihagaritse gahunda zose zijyanye no gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo(internat), mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, aho kugeza ubu abantu 10 bamaze guhitanwa na cyo abandi 29 bakaba bari kumwe na cyo nk’uko bitangazwa minisiteri y’ubuzima.
Ubutumwa bwa Minisiteri y’uburezi bugira Buti: Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa “Kugenzura niba nta munyeshuri ufite ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.”
Basabwe kandi “Kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga, gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intoki kenshi, kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho, no guhumuriza abanyeshuri ntibakuke umutima, ahubwo bagakurikiza ingamba zose”.
Minisiteri y’ubuzima iributsa abantu Bose kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya Marburg.
Rwanda tribune.com