Dore icyo amategeko ateganya kugirango njyanama iseswe
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr. Frank Habineza, yavuze ko mu minsi 11 iri shyaka rimaze mu bikorwa byo kwiyamamaza, ryabangamiwe mu Karere ka Ngoma gusa.
Yagize ati “Kwiyamamaza twabitangiye bigoranye, ariko uko iminsi igenda bigenda bisobanuka kurushaho. Twatengushywe n’Akarere ka Ngoma gusa, ariko ahandi byagenze neza, n’ibyo twabonye bitadushimisha ntabwo twabitindaho”.
Muri aka Karere ka Ngoma, Ishyaka Green Party rinenga ko ku munsi ryahawe wo kwiyamamaza, ubuyobozi bw’Akarere bwirengagije nkana amabwiriza yose ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, butegura ibindi bikorwa byo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi, ndetse bunahategura inama itunguranye.
Dr. Frank Habineza yavuze ko uku kubangamirwa bitabaye inshuro ya mbere kuri aka Karere, ndetse avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’amatora nyir’izina nibirangira bazabikurikirana bakaba basaba ko ndetse inama njyanama njyanama y’ako Karere yaseswa.
Itegeko ngenga n° 001/2019.ol, ryo ku wa 29/07/2019 rishyiraho uturere n’imijyi cyane ingingo ya 29: Iseswa ry’Inama Njyanama y’Akarere rigira riti:Inama Njyanama y’Akarere ishobora guseswa n’Iteka rya Perezida iyo: 1 º bisabwe na kimwe cya gatatu (1/3) cy’abagize Inama Njyanama y’Akarere kandi bigaragara ko bifitiye abaturage
Iri tegeko kandi rikomeza rigira riti:inama njyanama kandi ishobora guseswa mu gie ,habaye imidugararo biturutse ku bagize Inama Njyanam y’Akarere ,bigaragaye ko Inama Njyanama y’Akarere itagishoboye kuzuza inshingano zayo.
Aha rero abasesenguzi mu bya Politiki basanga gusesa njyanama y’Akarere ka Kirehe bigoranye n’ubwo ari icyifuzo cy’umunyapolitiki mukuru utavuga rumwe na Leta y’uRwanda,cyane ko bitaryizwa njyanama yose ahubwo ari amwe mu makosa yaryozwa umwe mu bagize nyobozi y’Akarere ka Kirehe mu gihe hakorwa iperereza rikagira uwo ryerekana ko yakoze amakosa,cyane ko icyaha ari gatozi .
Rafiki Kabenga Felicien
Rwandatribune..com